RDC yashyizeho miliyoni z’amadorali ku mutwe w’abayobozi bakuru ba M23 na bamwe mu barwanya ubutegetsi

Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, leta ya Kinshasa yafashe icyemezo gikomeye cyo gushyiraho ibihembo bihambaye ku muntu wese watanga amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abayobozi bakuru b’umutwe wa M23/AFC ndetse n’abandi bavugwa ko bahungabanya umutekano w’igihugu. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze akayabo ka miliyoni eshanu z’amadorali ($5,000,000), arenga Miliyari 7 Frw ku muntu wose washobora gutanga amakuru y’ingenzi yafasha mu guta muri yombi Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC, Bertrand Bisimwa, umwungirije akaba na Perezida wa M23, ndetse na Gén Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23. 

Aba bayobozi uko ari batatu bashinjwa ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’iterabwoba, ndetse n’iyicwa rubozo rikomeje gukorerwa abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo. 

Ibi byatumye ubutabera bwa Kinshasa bubakatira urwo gupfa, mu rwego rwo guhana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa muri ako karere. 

Muri Mutarama 2025, ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa Goma, amakuru yemeza ko aba bayobozi uko ari batatu bari bahari, aho bari bayoboye ibikorwa bya gisirikare n’icengezamatwara.  

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rero yizeye ko ibihembo yashyizeho bishobora gufasha mu kubata muri yombi vuba aha. 

Uretse aba bayobozi ba M23/AFC, hari n’abandi bantu batatu bashyiriweho ibihembo bihambaye. 

Umunyamakuru Pero Luwara ndetse n’uwitwa Irenge Baelenge bashyiriweho miliyoni enye z’amadorali ($4,000,000) kuri buri umwe.  

Luwara asanzwe aba mu Bubiligi, aho bivugwa ko acungirwa umutekano n’inzego z’ubutasi z’icyo gihugu. 

Uyu munyamakuru azwiho gushyira ahagaragara amakuru y’ibanga yerekeye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umuryango we, ibintu byatumye yibasirwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.  

Nyuma yo gushyirirwaho miliyoni 4$, Luwara ntiyacogoye, ahubwo yatumye yongera umurego mu bikorwa bye byo kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi. 

Ati: “Niba mwibwira ko kariya gapapuro mwasohoye kari butume ncogora, Tshisekedi uribeshya. Ahubwo birantera imbaraga zo gukuba inshuro nyinshi intego yanjye.” 

Yongeraho ko intego ye ari ukubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ahazaza heza, abana be bashobora gutura mu gihugu gifite amashuri meza, amazi meza yo kunywa, ndetse n’imiyoborere myiza.  

Gusa, yemeza ko ibi byose bidashoboka mu gihe Perezida Tshisekedi akiri ku butegetsi. 

Gushyiraho ibihembo nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa RDC ndetse no ku mubano wayo n’ibihugu bituranye. Hari impungenge ko ibi bishobora gukangurira bamwe gukorana n’ubutegetsi bwa RDC mu buryo bushobora guteza akaduruvayo no guteza intambara nshya mu karere. 

Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ya Kinshasa ari igikorwa cy’ubwoba gishobora no guteza ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Hari abibaza niba iyi gahunda atari uburyo bwo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho gukemura ibibazo by’ingenzi biri mu burasirazuba bw’igihugu. 

Ni ikibazo kigoye gusubiza. Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize imbere gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ifate aba bayobozi, ni ngombwa kureba niba ibi bizatanga umusaruro, cyangwa niba bizaba indi ntandaro y’akaduruvayo mu burasirazuba bw’iki gihugu. 

Hagati aho, abanyapolitiki, abanyamakuru, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu baracyategereje kureba uko ibi bizagenda.  

Ese koko ibihembo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho bizatanga umusaruro, cyangwa bizabyara ingorane nshya? Icyo gihe ni cyo kizaduha igisubizo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *