REB igiye gutanga buruse ku barimu bashaka gukomereza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku bufatanye n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), rugiye gutanga buruse ku barimu 300 bigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa na yo, bifuza gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi. 

Ni buruse zizatangwa mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, zigenewe abashaka kwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo arimo uburezi buhabwa abakiri bato (Early Childhood Education), uburezi bw’abafite ubumuga, siyansi n’indimi.  

Izi buruse zitezweho gufasha kongera ubushobozi bw’abarimu no kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. 

REB yatangaje ibisabwa ku bazahabwa ayo mahirwe, harimo kuba ari Abanyarwanda batarengeje imyaka 35 y’amavuko, bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu mashuri nderabarezi cyangwa bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi (A1).  

Ku bize mu mahanga, bagomba kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bizeyo ahuye n’aya hano mu Rwanda (équivalence). 

Abasaba kandi bagomba kuba bamaze nibura imyaka itatu mu murimo w’uburezi kandi nta mwanya w’akazi barahagarikwaho mu gihe kitarenze amezi atatu. 

Abifuza gusaba iyi buruse bagomba kohereza ubusabe bwabo hakoreshejwe ikoranabuhanga, banyuze ku rubuga https://tmis.reb.rw/, kuva tariki 17 Werurwe 2025 kugera ku ya 28 Werurwe 2025. Bagomba kandi kugaragaza ibyangombwa bikurikira: 

Fotokopi y’impamyabumenyi ya A2 cyangwa A1 yatanzwe n’ishuri ryemewe. 

Indangamanota ya A2 (result slip) cyangwa iya A1 (transcript). 

Fotokopi y’ibaruwa ushaka buruse yahereweho akazi. 

Kopi y’urupapuro rw’imyitwarire rw’umwaka w’amashuri 2023/2024, isinyweho n’akarere. 

Iyi gahunda ni imwe mu zikorwa na REB na HEC mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme no gushyigikira abarimu bashaka gukomeza kwihugura kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo mu burezi bw’u Rwanda. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *