Reba Ubwiza, Uburanga n’ikimero by’Umunyarwandakazi yitabiriye irushanwa rya ‘Beauty of the World 2024’ nyuma y’imyaka 17 ritaba. Amafoto

Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya ‘Cycy Beauty’ ku mbuga nkoranyambaga, ni we Munyarwandakazi witabiriye irushanwa rya ‘Beauty of the world2024’ riri kubera mu Bushinwa. 

Irushanwa rya ‘Beauty of the world’ ryongeye kuba nyuma y’imyaka 17 cyane ko ryaherukaga kuba mu 2007, kuri ubu rikaba riri kubera mu mijyi nka Jiuzhaigou na Beijing kuva ku wa 18-26 Nzeri 2024. 

Byitezwe ko nyuma yo kumenyekana k’uwatsinze ku wa 26 Nzeri 2024, kuva ku wa 27-30 Nzeri 2024 abakobwa bazatangira kwerekeza i Beijing aho bazahagurukira bataha. 

Iri rushanwa byitezwe ko rizatanga umunyamideli uhiga abandi mu buranga ku Isi, ryitabiriwe n’abakobwa baturuka mu bihugu binyuranye by’Isi. 

Uwimbabazi muri iyi minsi usigaye uba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomo. Asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho yagaragaye muri ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini. 

Uyu mukobwa mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma atakiryitabiriye. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *