Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomye mu nkokora umutwe wa M23 bahanganye.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ibicuruzwa bituruka mu Ntara zigaruriwe na M23 bigomba kujya bifatwa nk’aho ari bwo bicyambuka umupaka, ku buryo byitabwaho mu buryo bwihariye bukurikije amategeko agena imipaka. 

Ibaruwa Urwego rushinzwe kugenzura imipaka ya RDC rwandikiye ibiro byarwo mu Ntara ya Beni, ku wa 28 Gashyantare 2025, itegeka ko ibicuruzwa byose bikomoka mu bice byigaruriwe na M23 bitagomba gukurikiza amategeko asanzwe agenga gasutamo zaho kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza. 

Iyi baruwa yasinyweho na Paul Kayembe Ngindu uhagarariye DGDA muri Kivu y’Amajyaruguru igira iti “ibicuruzwa byose bituruka mu mujyi wa Goma, ku Kibuga cy’Indege cya Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’ibishya byinjiye ku mupaka kandi bigomba gufatwa uko biri, amategeko akubahirizwa ijambo ku rindi kimwe n’amabwiriza agenga imipaka.” 

Inzego z’ubuyobozi za RDC zimaze amezi abiri zihunze umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda ndetse ubu imipaka yo mu karere ka Rubavu na Rusizi yose igenzurwa n’ubuyobozi bwashyizweho na M23. 

Inzego zitandukanye za Afurika zimaze iminsi zihamagarira impande zishyamiranye kuyoboka ibiganiro by’umwihariko hagati ya RDC na M23 hagamijwe gukemura umuzi w’ikibazo, ari wo uguhohoterwa, kujujubywa no kwicwa kw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bo mu Burasirazuba bwa RDC bimwe uburenganzira bwabo nk’abenegihugu. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *