Nyuma y’imyaka myinshi Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanga kwicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23, kuri iyi nshuro yemeye kwitabira ibiganiro by’amahoro bizabera i Luanda muri Angola ku wa 18 Werurwe 2025.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama, ku wa 16 Werurwe 2025, avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitabira ariko yirinze gutangaza abazayihagararira.
Nyamara, hari impamvu nyinshi zituma ibi biganiro bishobora kuba umutego wa dipolomasi aho kuba inzira iganisha ku mahoro arambye.
Kuva kera, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye ihakana ko izaganira na M23, ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba ugomba gusa gushyirwa ku gitutu cy’igisirikare.
Ndetse na Perezida wa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde, aherutse gushimangira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakomeza kurinda ubusugire bwayo no kurwana n’uyu mutwe.
Ibi biganiro bizwi nk’ibya Luanda, byatangijwe na Perezida wa Angola João Lourenço nyuma y’inama yagiranye na Tshisekedi ku wa 11 Werurwe 2025.
Icyakora, RDC iracyagaragaza imirongo ntarengwa igaragaza ko idafite ubushake bwo kwemera ibisabwa na M23.
Muri ibyo harimo kuba M23 igomba kwamburwa intwaro, abavuga Ikinyarwanda bakabonerwa umutekano, ndetse hakagira abasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko amasezerano ya Nairobi na Luanda abiteganya.
Ibi bivuze ko nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ibiganiro, hari ingingo zitoroshye zizakomeza kuyigiraho igitutu.
Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko yiteguye ibiganiro, hari ibimenyetso byinshi byerekana ko atari ibyo gukemura burundu ikibazo cy’intambara.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’abasirikare b’u Burundi n’indi mitwe bafatanyije irimo FDLR bakomeje urugamba mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’aho M23 yigaruriye ahantu henshi harimo Nyabiondo na Walikale.
Perezida wa Sena, Lukonde, yagaragaje ko RDC izakomeza kurwanya M23, avuga ko badashobora “guhangana n’umwanzi ngo bapfukame.”
Byongeye, yashinje u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe, avuga ko ingingo ya 2773 y’Inama y’Umutekano ya Loni igomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo “u Rwanda rukure ingabo zarwo muri RDC.”
Iyi mvugo igaragaza ko RDC ishobora kuba yaremeye ibiganiro ku mpamvu za dipolomasi, ariko idafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibisabwa.
Ikindi kibazo ni uko RDC yirinze gutangaza abagize itsinda rizayihagararira, bikaba bishobora kugaragaza ubushake buke bwo kugira ibiganiro bifatika.
Kuba Leta ya Kinshasa yakwemera ibiganiro, ariko ikagumya gukoresha imvugo y’ubushotoranyi ndetse no gukomeza ibitero bya gisirikare, bishobora kugaragaza ko iri gutegura umutego wa dipolomasi kugira ngo ihabwe isura nziza ku ruhando mpuzamahanga, ariko ikomeze urugamba.
M23 yo yamaze kwemeza ko yakiriye ubutumire bwa Angola binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Tete Antonio, kandi igaragaza ko yiteguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.
Nyamara, bibaye inshuro nyinshi Leta ya Kinshasa ishinja M23 kutubahiriza amasezerano, mu gihe M23 nayo ivuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itigeze yubahiriza ibyumvikanyweho.
Nubwo ibiganiro byemejwe, haracyari inzitizi nyinshi ku buryo amahoro arambye ashobora kugerwaho.
Niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ititeguye kwemera ibisabwa na M23, kandi ikaba igikomeje gukoresha imvugo y’intambara, bishobora gutuma ibi biganiro bidatanga umusaruro.
Ibi byose bikaba bigaragaza ko Kinshasa yaba yemeye ibiganiro nk’uburyo bwo gukomeza kujijisha, kugira ngo yerekane ko ishaka amahoro mu gihe igamije gukomeza umugambi wayo wo gusenya M23.
Ku wa 18 Werurwe 2025, igihe ibiganiro bizatangira i Luanda, bizagaragaza niba ari inzira nyayo y’amahoro cyangwa se igikorwa cya dipolomasi cyateguwe nk’umutego wo guca intege M23 mu ruhando mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X