Repubulika ya demukarasi ya Congo yitabiriye inama y’ibihugu by’ibihangange bihuriye mu muryango BRICS ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.
Guhera kuri uyu wa Kabiri muri Afurika y’Epfo harateranira inama ihuza abakuru b’ibihugu bya Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo bigize BRICS. Ni inama izasozwa kuwa 24 Kanama.
Iyi nama yitabirwe n’abakuru b’ibihugu bigize BRICS, keretse gusa Vladimir Putin w’u Burusiya wahagarariwe na Minisitiri w’ubunanyi n’amahanga, Sergey Lavrov.
Africa News yatangaje ko ibihugu 69 byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika byatumiwe muri iyo nama.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma 40 bitabira iyi nama. Byumvikana ko ibihugu 35 biritabira nk’ibyatumiwe, kandi bimwe muri byo byifuza kwinjira muri uyu muryango.
Mu bihugu byatumiwe harimo na RDC ndetse Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Michel Sama Lukonde yamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho yahagarariye Perezida Félix Tshisekedi muri iyi nama idasanzwe muri Afurika.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabanjirije iyi nama, yasobanuye ko hari ibihugu byinshi byifuza kwiyunga kuri BRICS, agaragaza ko abishyigikiye.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’uwa Brésil Luiz Inacio Lula da Silva bageze muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere, aho bitabiriye inama ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu wa BRICS.
Mu mafoto yashyizwe kuri internet, agaragaza Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ajya kwakira Xi Jinping ku kibuga cy’indege cya OR Tambo i Johannesburg.
Ni ku nshuro ya kabiri Xi akoreye uruzinduko hanze y’igihugu mu 2023 nyuma y’urwo yakoreye mu Burusiya muri Werurwe uyu mwaka. Yaherukaga muri Afurika y’Epfo mu 2018.
Mu bizigirwa muri iyi nama harimo kwagura uwo muryango ukajyamo ibihugu byinshi. Ibihugu nka Algeria, Misiri na Ethiopia byagaragaje ko bishaka kwinjiramo.
Ibihugu bigize BRICS byihariye 23% by’umusaruro mbumbe w’Isi, bikagira 42% by’abaturage batuye Isi. Ni ibihugu bifite ubukungu butera imbere ku muvuduko wihuta, ku buryo hari icyizere ko bishobora kwigaranzura ubuhangange bw’isi mu bukungu bwari bwihariwe n’abanyamerika n’Abanyaburayi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com