Umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, bafungiwe kuri Sitasito y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bugarama bakekwaho gukwira kwiza impuha ko abana 20 biga mu Ishuri Ribanza rya Mihabura bishwe n’ibiryo bihumanye baririyeyo.
Impuha zatangiye gukwirakwizwa n’uwo mugabo wazanye umwana we ku ishuri yarakaye, abaza impamvu atagaburiwe ku ishuri kandi agomba kuharya nubwo nta mafaranga yo kumugaburira yatanze.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mihabura, Past. Ntihinyurwa Benjamin, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko wa kane tariki 19 Nzeri, ahagana saa munani ari bwo uwo mugabo witwa Sinumvamabwire Samuel yabagezeho azanye umwana we wiga mu mwaka wa gatatu, abaza impamvu umwana we atakirira ku ishuri.
Yari amenyereye ko umwana we agaburirwa saa sita nubwo nta mafaranga yo kumugaburira ku ishuri yari yaratanze, by’umwihariko igihe yabaga ari bwige nyuma ya saa sita kuko ngo bijya bibaho ko abana bose biga nyuma ya saa sita basangira n’abize mu gitondo.
Uwo mwana utari ukibasha kubona uko agera ku ishuri hakiri kare ngo asangire n’abandi kubera ko iwabo bamukererezaga akagera ku ishuri amasaha yo kurya yarangiye, byatumaga ataha atariye hari n’impungenge ko ashobora kuburara.
Past. Ntihinyurwa ati: “Umubyeyi yazanye umwana we yarakaye cyane afite amahane menshi, tubaza umwana impamvu atariye, avuga ko ari ababyeyi bamukerereje bamusigiye umwana kandi ko bimaze iminsi akaza ahitira mu ishuri ngo bitamenyekana akigana inzara, akabyihanganira. Twabajije umubyeyi niba ikosa atari iryabo ahubwo atera amahane cyane, tumubajije niba yaratangiye umwana umusanzu wo kurira ku ishuri avuga ko atawutanze, atazanawutanga…”
Uyu mubyeyi yaje avuga ko n’igihe umwana we ataje kare akwiye kujya abikirwa ibyo kurya akabihasanga igihe cyose ahagereye.
Yabwiwe ko bidashoboka, agomba kujya yohereza umwana kare, akanamuha ibimufasha byose ngo yige neza.
Nibwo yasohotse ageze hanze arasakuza ngo n’abana bariye ibiryo ibiroze, ndetse asohotse mu kigo akomeza gukwirakwiza amakuru ko muri iri shuri hamaze gupfa abana batanu kubera ibiryo bihumanye bariye saa sita.
Hadaciye umwanya munini yahise azamura imibare y’abamaze gupfa ayigeza kuri 20, ndetse ko abandi benshi barambaraye mu kibuga kubera kunegekara,
Mu kanya nk’ako guhumbya, ababyeyi bahise buzura mu kigo, n’abari mu isoko bararemura bahita binjira muri icyo kigo.
Past. Ntihinyurwa ati: “Byabaye ibibazo bikomeye cyane ababyeyi bazana urusaku rwinshi ngo babereke imirambo y’abana babo, abandi bagafata abana babo ngo bagiye kubarukisha bakajya babagurira amata n’amamesa bakavanga bakabaha. Abana bararutse cyane, ababyeyi bakavuga ko ari ukurogwa.”
Byasabye ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi baza, ubwo ababyeyi bari bamaze kugeza abana 41 ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisulamu cya Bugarama.
Abana bagejejwe kwa muganga basuzumwe basangwa bose ari bazima, ahubwo babonye uburyo ikigo cyahindutse isibaniro bamwe muri bo bagira ihungabana.
Umugore w’i Bugarama wafunganywe n’uwakuruye izo mpagarara, yafashe amashusho maze arayakwirakwiza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge, Inzego z’umutekano ,n’ab’Ikigo Nderabuzima babeshya ko nta wapfuye kandi uw’umuturanyi we amaze gupfira aho ku Kigo Nderabuzima.
Nyuma yo gutabwa muri yombi kw’abo bakekwa, umutekano wagarutse mu kigo, ndetse bucyeye bw’abo abana bose bagaruka ku ishuri nk’ibisanzwe.
Ubuyobozi bw’iryo shuri bwavuze ko bwahakuye isomo ryo gukaza umutekano, hakajya hinjira abafite ikibazanye cyumvikana.
Ishuri ribanza rya Mihabura ryigamo abana 2 300, abana bose bakaba barariye uwo munsi uretse uwo utarariye na we biturutse ku buranganre bw’ababyeyi be.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, yavuze ko abana bose bameze neza.
Yashimiye Inzego z’umutekano zataye muri yombi abakwije izo mpuha zateje igikuba mu bana, ababyeyi babo, ubuyobozi n’izindi nzego, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho gukaza umutekano, ishuri ntiryinjirwemo nk’isoko.
Yasabye ababyeyi na bo kujya bakubahiriza amategeko, amabwiriza n’ingamba bisyirirwaho gufasha abana babo kwiga neza.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.