RIB yataye muri yombi umwarimu wafatanyije na bagenzi be kwivugana uwari ukomangiye umukobwa wigurisha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhayimana Vincent, umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, nyuma yo gukubita bikomeye Mawuziko Jean Damascène amwitiranyije n’umujura, bikamuviramo urupfu. 

Muhayimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushenge, mu gihe bagenzi be bigishanya kuri GS Bushenge n’uwo kuri GS Shangi hamwe n’umucuruzi, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, bakomeje gushakishwa nyuma yo gutoroka. 

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, Mawuziko Jean Damascène w’imyaka 47, uzwi nk’umuntu wakoraga akazi ko guca inshuro, yagaragaye yasinze ajya gukomanga ku nzu yari asanzwe araramo umukobwa bivugwa ko yakoraga umwuga w’uburaya.  

Icyo atari azi ni uko uwo mukobwa yari yarimuwe, inzu ubu ikaba yari ituyemo Muhayimana Vincent, uherutse gushyingiranwa n’umwarimukazi wa GS Shangi. 

Mawuziko, utari uzi ko iyo nzu yamaze guhindura nyirayo, yateye urugi asaba kwinjira.  

Muhayimana, wari usinziriye, yaketse ko ari umujura, ahamagara bagenzi be bigisha baturiye iyo nzu, hamwe na Niyigena Pascal nyir’iyo nzu.  

Aba bose bahise basohoka, batangira gukubita Mawuziko bamufata nk’umugizi wa nabi. 

Nyuma yo kumugira intere, bamurambitse iruhande rw’umuhanda, aho abaturage bamusanze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe, bamujyana ku Bitaro bya Bushenge.  

Yaguye mu bitaro ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, hakekwa ko urupfu rwe rwatewe n’inkoni nyinshi yakubiswe. 

Abaturage bo mu Mudugudu wa Buninda, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, batangaje ko nyakwigendera Mawuziko Jean Damascène yari asanzwe afite umugore n’abana batanu.  

Bavuze ko yari azwiho ubusinzi n’ingeso yo kujya mu nzu z’abagore batari abe, bikaba byari byarateye impaka mu baturage. 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yemeje iby’aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje. 

Ati: “Uwo mugabo yageze aho yamenyereye nijoro, agakomanga ku nzu yari isanzwe ibamo umukobwa wamucumbikiraga. Ntiyamenye ko atakihaba, akomeza gukomanga no gusunika urugi.” 

“Abari barimo bibwiye ko ari umujura, baritabara. Bishoboka ko muri uko kwitabara banamukubise cyane, agera kwa muganga ari intere, nyuma akaza kwitaba Imana.” 

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi bukabije no guca inyuma abo bashakanye, ashimangira ko ukuri kuzagaragazwa n’iperereza ry’inzego z’umutekano. 

RIB ikomeje gushakisha abandi bantu bavugwaho kugira uruhare muri iki gikorwa, barimo abarimu babiri bigishanya na Muhayimana, hamwe na Niyigena Pascal, nyir’inzu.  

Ubuyobozi bwemeza ko abo bose nibafatwa bazagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe uruhare rwabo muri uru rupfu. 

Uku gufungwa kwa Muhayimana Vincent kwateje impaka mu batuye i Bushenge, bamwe bibaza niba koko yitabaraga cyangwa niba yarakoresheje ingufu z’umurengera.  

Benshi bakomeje gusaba ko iperereza rikorwa mu mucyo kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, haba ku rupfu rwa Mawuziko ndetse no ku myitwarire y’abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *