RIP Ndacyayisenga Valens: Umumotari yacyuye umukobwa ucuruza urukundo rwo mu mashuka amukorera ibya mfurambi birangira ahasize ubuzima

Mu ijoro rishyira kuri uyu wambere tariki ya 9 Nzeri, umusore utuye mu mudugudu wa Kiberinka uherereye mu murenge wa Nyamirambo, yacyuye indaya gusa nyuma aza kwitaba Imana bicyekwa ko iyo indaya yabigizemo uruhare. 

Uyu musore witwa Ndacyayisenga Valens yari asanzwe ari umupangayi mu nzu ziri mu gipangu giherere muri uyu mudugudu. 

Amakuru avuga ko uyu musore ubwo yamaraga gutahana iyo ndaya, bamaze gukora ibyo bakora, ahagana mu masaha ya Saa kumi za mugitondo, barwanye inkundura. 

Abaturanyi b’uyu musore harimo na nyiri gipangu yabagamo, bavuga ko babumvise barwanira mu nzu, bamenagura ibintu, bakubita n’urugi, gusa imirwano yabo yamaze akanya gato. 

Bamaze kumva iyo mirwano icogoye, motari yahise afata moto ye ajya ku kazi nkuko bisanzwe, gusa yagendaga ubona ko ntagatege namba afite. Gusa yagiye asize mu nzu iyo ndaya bahoze barwana. 

Iyo ndaya nayo yasaga nk’iyataye umutwe, ndetse ngo yageze igihe isohoka hanze yambaye ubusa buri buri kandi mu gipangu harimo abantu.  

Gusa we yaje kwitunganya arongera arambara arataha, bamubajije avuga ko motari yamaze kumwishyura. 

Nyuma yaho uyu musore yaje kugaruka ngo ajye kwa muganga gusa ageze hafi yaho acumbitse aryama hasi yumva intege zashize, umuntu wanyuze aho amubajije, amurangira aho atuye. 

Nibwo uwo muntu yahamagaraga nyiri gipangu amubwira ko umusore ukodesha iwe aryamye mu nzira. Nyiri gipangu yagiye kureba asanga aracyahumeka gusa ntibyatinze kuko yahise ashiramo umwuka. 

Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zageze aha zihita zitangira iperereza. 

Abaturage bakomeza kugira inama abasore cyane cyane abibana ko bakwirinda indaya kuko kenshi zishobora kubakorera ibitari byizayiza. 

Aba baturage kandi basaba Polisi kuba yakurikirana iyo ndaya igatabwa muri yombi, kuko uyu musore uburyo yapfuye ntibisobanutse, dore ko ntagikomere nakimwe yari afite. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *