RIP Uwifashije Metusela: Umugore yivuganye umugabo we mu buryo bwa Kinyamaswa arangije yihamagarira ubuyobozi

Mu Karere ka Karongi, Umudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezi, Umurenge wa Mutuntu, haturutse inkuru y’akababaro aho Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we, Uwifashije Metusela w’imyaka 63, amukubise umuhini w’isekuru bikamuviramo urupfu.  

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Werurwe 2025. 

Amakuru atangazwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uyu mugabo yageze mu rugo ahagana saa tatu z’ijoro afite icupa ry’urwagwa.  

Akihagera, yahamagaye umugore we, ariko biravugwa ko bari babana mu rugo ariko batabana mu nzu imwe, kuko umugore yabaga mu gikoni. 

Mu gihe uyu mugabo yahamagaraga umugore we, ni bwo Mukandoreyaho yahise amufatirana n’ibibazo bari basanganywe, akora ku muhini atangira kumwirukankana.  

Nyakwigendera yaje kugwa nyuma yo gutegwa n’ubwatsi bw’inka, maze umugore amukubita umihini mu mutwe kugeza ashizemo umwuka. 

Nyuma yo gukora iki cyaha cy’ubugome, bivugwa ko Mukandoreyaho yabujije umukobwa we kuvuga cyangwa guhuruza abaturanyi, amubwira ko nabikora nabo bashobora kujyana.  

Gusa, nyuma y’amasaha atandatu, ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro, uyu mugore yafashe telefone maze ahamagara umuyobozi w’umudugudu, amubwira ati: “Wa mugabo ndamurangije.” 

Ubwo ubuyobozi bw’umudugudu bwamenyeshaga inzego zisumbuye, hihutiwe gutanga raporo ku buyobozi bw’Akagari ndetse n’Umurenge wa Mutuntu.  

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Bwana Ntaganda Wilson, yemeje aya makuru avuga ko bageze ahabereye icyaha basanga umurambo ukiri mu mbuga y’urugo, aho wari ukiri aho nyakwigendera yaguye.  

Yagize ati: “Twasanze umutwe we wajanjaguritse cyane kuko yari yakubiswe imihini igera kuri itandatu. Twasanze kandi amakimbirane hagati yabo yari amaze igihe, cyane cyane ajyanye n’ibibazo by’amasambu.” 

Nyuma yo gusesengura ibyabaye, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kilinda kugira ngo ukorerwe isuzuma. 

Ni mu gihe Mukandoreyaho Josephine n’umukobwa we batawe muri yombi bakajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Bwishyura aho bagomba gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu bwakoresheje inama rusange n’abaturage bubagira inama yo kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose ashobora guteza ibyago birimo ubwicanyi.  

Gitifu Ntaganda Wilson yasabye abaturage kumenya ko uburakari n’ubwumvikane buke bushobora gutera ingaruka mbi, kandi ko iyo umuntu yishe undi, aba yishe umuntu n’igihugu kigahomba. 

Yongeyeho ko n’iyo yaba yarwaniraga umutungo, awusigira abandi kuko afungwa, bityo abasaba kugana inzego zibishinzwe mu gihe bagize ikibazo aho kwishora mu bikorwa by’ubwicanyi. 

Ibi byabereye isomo rikomeye abatuye muri aka gace, kuko bigaragaza uburyo amakimbirane ashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuryango n’iterambere ry’abaturage.  

Inzego zishinzwe umutekano zakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane byimbitse impamvu nyamukuru y’aya makimbirane ndetse n’uburyo icyaha cyakozwe. 

Ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane no gukoresha inzira z’amategeko aho kwihorera, kuko ibihombo biterwa n’icyaha nk’iki bibabaza imiryango ndetse bikabangamira iterambere rusange. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *