Robin van Persie, wahoze ari rutahizamu wa Manchester United na Arsenal, yanze kwerekana ikipe akunda kurusha indi mbere y’umukino ukomeye uzahuza aya makipe ku cyumweru.
Muri iyi wikendi nibwo aya makipe abiri akomeye muri Premier League agiye kongera guhura mu mukino ufite ubusobanuro bukomeye.
Gusa, uyu mwaka, Arsenal iri kugerageza kwivana mu bibazo byo gutakaza amahirwe ku gikombe cya shampiyona ihataniye na Liverpool, mu gihe Manchester United itozwa na Ruben Amorim iri mu bihe bibi cyane.
Van Persie, wakiniye aya makipe yombi, yagize uruhare rukomeye mu guhesha Manchester United igikombe cya Premier League ya 2012/13.
Ni nyuma yuko yari yateje impaka ubwo yavaga muri Arsenal akerekeza muri Manchester United.
Gusa kuri iyi nshuro, ntiyifuje kongera gutera uburakari abafana ba Arsenal cyangwa aba Manchester United.
Mu kiganiro na ESPN, Van Persie yabajijwe uwo akunda kurusha hagati ya ba rutahizamu babiri bakinanye aribo Wayne Rooney na Thierry Henry.
Ubwo yari abajijwe kiriya kibazo, uyu mukinnyi yasubije agira ati: “… Bombi ni abakinnyi batandukanye cyane kandi beza.”
Muri iki kiganiro kandi, Robin Van Persie yahisemo kutagira uruhande abogamiraho ubwo yari abajijwe umutoza mwiza hagati ya Arsène Wenger wamutoje muri Arsenal na Sir Alex Ferguson wamutoje muri Manchester United.
Yavuze ati: “Bombi nta gushidikanya ni abatoza beza.”
Iyo myitwarire ya Van Persie yakomeje ubwo yasabwaga guhitamo ikipe akunda hagati ya Arsenal na Manchester United.
Bijyanye n’ikibazo yari amaze kubazwa, uyu muholandi yanze no guhitamo umucyeba w’ibihe byose yahanganye na we hagati ya Manchester City na Tottenham Hotspurs
Ubwo yari abajijwe iki kibazo, Robin Van Persie yahise ahumeka cyane, yerekana ko atishimiye icyo kibazo, hanyuma ahitamo kudasubiza.
Van Persie yatsindiye Arsenal ibitego 132 mu mikino 278, nyuma aza kuyivamo ajya muri Manchester United mu 2012, aho yahise atwara igikombe cya Premier League mu mwaka we wa mbere.
Nubwo abafana ba Arsenal batishimiye iki cyemezo cye, Arsene Wenger wamutoje muri Arsenal yigeze gutangaza ko Van Persie yigeze gushaka gusubira muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu mashitani atukura.
Wenger yagize ati: “Yashakaga kugaruka muri Arsenal”
Mu magambo ye, Arsène Wenger yakomeje avuga ko “Mu 2012, yatangaje ko atazongera amasezerano ye muri Arsenal. Amakipe akomeye yose yashakaga kumugura. Narhisemo kumugurisha muri Manchester United.”
“Abafana barandakariye kubera uwo mwanzuro, ariko ntitwashoboraga kwihanganira amafaranga Manchester United yaduhaye.”
“Nagurishije Van Persie kuri miliyoni £24, amafaranga menshi cyane muri uwo mwaka ku mukinnyi wari usigaje umwaka umwe ku masezerano.”
“Van Persie yagize amezi atandatu akomeye cyane muri Manchester United: yafashije ikipe gutwara igikombe cya Premier League, bitugora kurushaho.”
Wenger yakomeje avuga uko Van Persie yaje kuvunika nyuma y’imyaka itatu muri Manchester United, hanyuma Louis van Gaal amugurisha muri Fenerbahçe.
“Yampamagaye ashaka kugaruka, ariko ntibyari gushoboka: yari ageze ku musozo w’umwuga we wo guconga ruhago, naho twe twashoraga mu bakinnyi bakiri bato.”
Robin van Persie yakomeje kwirinda kugira uruhande abogamiraho, ndetse amahitamo ye agaragaza ko agishimira Arsenal na Manchester United mu buryo bumwe.
Uburyo yasubijemo umunyamakuru bwakomeje gutera abafana b’aya makipe yombi amatsiko, ariko nk’uko we ubwe abivuga, bisa nk’aho yisanga hagati y’ibihangange bibiri.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.