Rusizi: Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yiciwe mu ruhame mu nama y’umudugudu mu buryo bwari bwateguwe

Amakuru ducyesha BWIZA ni ay’iyicwa ry’umugabo w’imyaka 44 witwaga Mukeshimana Viateur, wishwe n’abaturage barimo Nyandwi Evariste w’imyaka 28 n’abavandimwe be 5 barimo bashiki be 2, abakekwa bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashonga, mu gihe hakomeje iperereza. 

Ni amakuru aturuka mu mudugudu wa Shara, akagari ka Kamurehe, umurenge wa Gashonga, akarere ka Rusizi 

Uwayatanze yavuze ko iyicwa rya Mukeshimana Viateur wari umaze igihe kinini akekwaho n’abaturanyi be amarozi, ryabaye mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba wo ku Cyumweru, ku wa 27 Kanama, ubwo muri uyu mudugudu haberaga inama yateguraga imurikabikorwa riba kuri uyu wa 30 Kanama muri uyu murenge. 

Avuga ko ubwo inama yari iyobowe n’umukuru w’uwo mudugudu yari irimbanije, bagiye kubona bakabona uwitwa Nyandwi Evariste afashwe n’ikimeze nk’igicuri, yikubise hasi abaye nk’uhwera, asambagurika, avuga ngo Mukeshimana Viateur na we wari uri muri iyo nama naze amusengere, ni we umugize atyo. 

Ibi bintu we n’abandi baturage bavuga ko bisa n’i byari byateguwe, uwikubise hasi bakimwegura ngo bamuramire inama ikomeze, bagiye kubona babona abantu bafite intwaro gakondo zirimo ibibando, bapfupfunutse mu ntoki no mu nzu ziri hafi aho bari bihishemo, barimo abandimwe 5 b’uwari wituye hasi, muri abo 5 harimo bashiki be 2, batangiye guhondagura Mukeshimana Viateur, n’ugize ngo aramutabara agakubitwa, ibyari inama bihinduka isoko. 

Induru ngo zaravuze, abaturage baramutabara, batangazwa ahubwo no kubona Nyandwi Evariste wari wikubise hasi yarabye, na we ahise amera nk’ukize, atangira kufatanya n’abandi gukubita Mukeshimana. Bakahahera bavuga ko ari nk’ibyo bari bapanze ngo babone uburyo bahohotera Mukeshimana, mu ruhame. 

Umukuru w’umudugudu wari uyoboye inama ngo yabonye bikomeye yinyabya ku ruhande ahamagara Gitifu w’ako kagari Minani Jean de Dieu wari mu birori byari byabereye iwabo ku Nkombo, amubwira ibibaye, Gitifu amugira inama yo guhamagara inzego z’umutekano ngo zifate abateje ako kavuyo bagakubitira n’umuturanyi wabo mu nama mu ruhame gutyo, uwakubiswe akajyanwa ku biro by’akagari, bisa no kumuhungisha abo baturanyi bari barakaye bikabije. 

Ati: “Nubwo ibiro by’ako kagari biri kure ugereranije n’aho inama yaberaga, bamujyanyeyo, bageze mu nzira, bari kumwe na Mudugudu, bamwe batanze igitekerezo cy’uko ubwo bamwamuruyeho abamuhondaguraga, akaba ashobora kugenda, batamunogeje, aho kujyanwa ku biro by’akagari, yagira abamuherekeza akajya kuri RIB, Sitasiyo ya Gashonga gutanga ikirego, akanyura iy’igiturage, mu ntoki zihari ngo agereyo vuba.’’ 

Yarakomeje ati: “Ubwo yari mu nzira aganayo, yagiye kubona akabona igisa n’igitero cya ba bantu kimwikubiseho, kiramufata kimutwara mu maboko kimugarura aho inama yaberaga kuri santere y’ubucuruzi ya Shara, kimushyira hasi kiramukubita kugeza ashizemo umwuka, mu ruhame rw’abaturage, n’ugize ngo aramutabara cyangwa arababaza ibyo bakora, bica umuntu, na we agakubitwa, bamwe bariruka bakwira imishwaro, abandi bakomeza kuvuza induru gusa kugeza uwakubitwaga apfuye.’’ 

Igitangaje ngo ni uko mu bamukubitaga kugeza apfuye harimo na bashiki be, ngo nyina umubyara akavuga ko ngo bidakwiye kurangirira ku kumukubita gusa ahubwo bakwiye kuzana lisansi bakamutwikana n’umugore we n’abana bose, nk’uko babibona i Bukavu n’ahandi muri RDC ku wo bakekaho amarozi, ubujura cyangwa ikindi, ngo byatuma n’abandi barozi bagira ubwoba bakabireka. 

Umwe mubigeze kuyobora aka kagari, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko kuhashinjanya amarozi biri ku ntera ndende kuko hari n’abaturage batakijya aho abandi bari kubera gukekwaho amarozi arimo ibyo bita ibishumurano ngo baterereza umuntu bikamugiraho ingaruka. 

Bakavuga ko nk’umukobwa babishumurije atabona umugabo, ababishumurijwe bandi uwacuruzaga cyangwa wabonaga amafaranga mu bundi buryo akajya amuca mu myanya y’intoki, abandi bakarwaragurika bamwe bakanapfa, hakaba n’abo bavuga ko bishwe n’ibirozi bita ibitamikano, akavuga ariko ko bagerageje kubakoresha inama kenshi bababwira ko iyo myumvire yo kwanga bagenzi babo atari yo, kubavamo bikananirana. 

Ati: “Igikomeye cyane kibirimo ni uko usanga biri mu miryango imwe iba yaragize ikimeze nk’isubiranamo, aho n’abo mu muryango w’umuntu baba bamushinja ayo marozi, bigakurura umwiryane ukomeye n’ubwumvikane buke mu miryango no mu baturanyi. Bigera n’aho umwana w’umuturanyi ashobora kwicwa n’inzara umureba ntube wagira icyo umuramiza, ngo mu kanya adataka umutwe cyangwa igicurane bakavuga ko ari wowe umwishe ugasanga nawe urahaguye.’’ 

Asanga hakenewe imbaraga z’ubuyobozi n’inzego z’umutekano,abaturage bakigishwa ko ibyo gukekera abaturanyi cyangwa abavandimwe babo amarozi atari byo, kuko n’uwishwe n’uburwayi ,bwaba ubusanzwe cyangwa ubutunguranye, nubwo yaba impanuka yo mu muhanda,bavuga ko yarozwe. 

Basobanuriwe neza bakivanamo iyo myumvire, bakigishwa ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu,byaba ngombwa n’abo bakekwa bagatumizwa bakaganirizwa, bakanahumurizwa kuko hari n’aho n’abana babo batinya kujya mu bandi babita abana b’abarozi, bishobora no kubaviramo guta amashuri kubera ipfunwe mu bandi, ngo uru rwikekwe n’iri hezwa ry’akato mu bandi byagabanuka. 

Avuga ko bigaragara cyane mu midugudu ya Shara na Gasharu, bigatera urwikekwe rwinshi, bikanasubiza inyuma ubumwe bwabo, bagahora bahigana ngo bararogerana, aho gushaka icyabahuza ngo bahanire iterambere. 

Umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bakibimenya bihutiye gukorana inama n’abaturage, babasaba kureka ingeso mbi nk’izi zo kwihanira bigeze n’aho abantu bicira umuturanyi wabo imbere y’abandi baturage, ko bidakwiye, iperereza rikomeje ngo abazabigaragarwaho bose bazahanwe hakurikijwe amategeko. 

Ati: “Bareke urwango rw’ubusa ngo runaka araroga. Amarozi nk’inzego za Leta ntituyemera kuko si muganga uba wayemeje.Ugize ikibazo akwiye kugana muganga aho kujya guhohotera umuturanyi we. Ntidushobora kwemera ko abaturage bahohoterana bene ako kageni, ni byo twabasobanuriye kandi n’izindi nama turazitegura tuzabiganireho na bo birambuye.’’ 

Umurambo wa Mukeshimana wajyanywe mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y’ishyingurwa. 

BWIZA 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *