
Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe ya Simba wanyuze muri Rayon Sport uzwi nka Willy Essomba Onana ari gusaba abakunzi be ubufasha ku kibazo yahuye nacyo.
Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ahashirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yashyizeho amafoto y’umuntu wamwiyitiriye ku rukuta rwa Facebook maze arangije atangira kumuvugaho amagambo atari meza.
Ayo magambo yagiraga ati:”Ndimo kuvugana numuntu wanzanye, ntabwo ariwowe, niba ushaka ko ngenda, ndagenda, amakipe yabuze amikoro aranyirukana.
Nita ku kazi kanjye, nzi icyo ngomba gukora nshobora gukinira ikipe iyo ari yo yose mfite, ntabwo uri umutware wanjye”
Onana nawe yahise avuga ko akoneye ubufasha kugirango bashyikirize uyu muntu Inzego z’umutekano.
U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Isi cya ‘Sitting Volleyball’
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore yatsinzwe n’iya Brésil amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball gikomeje kubera mu Misiri.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023 i Cairo mu Misiri, aho iyi mikino ikomeje kubera. U Rwanda rwageze muri ¼ nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A.
Ni umukino Brésil yayoboye kuva utangiye kugeza urangiye kuko iyi kipe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15 y’u Rwanda.
U Rwanda rwinjiye mu mukino mu iseti ya kabiri yari ikomeye cyane kuko amakipe yombi yagendanaga mu manota. Yarangiye Brésil nayo iyitsinze ku manota 27-25.
Iseti ya nyuma abakinnyi bari bacitse intege bayitsindwa mu buryo bworoshye ku manota 25-14. Muri rusange umukino warangiye Brésil itsinze u Rwanda amaseti 3-0.
Nyuma y’umukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Dr Mossad Rashad yavuze ko uyu munsi babuze amahirwe.
Ati “Navuga ko uyu munsi nta mahirwe twari dufite gusa nishimiye ikipe yanjye cyane. Icyo nifuzaga muri iri rushanwa ni uko abakinnyi babona ubunararibonye kandi barabubonye ntabwo ari bibi.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwazamuye urwego cyane bityo abona imbere ari heza.
Ati “Uyu munsi abakinnyi banjye bakinnye neza, ikipe yacu yarahindutse cyane ubu nta kipe tutahangana nayo ku Isi mwarabibonye dukina n’u Bushinwa. Ndabona imbere ari heza cyane.”
U Rwanda ruzakomeza gukina imikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu kugeza ku wa munani.
Mu cyiciro cy’abagabo, kuri uyu wa Kane u Rwanda rwatsinze Algeria n’u Bwongereza amaseti 3-0 rusoza Igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa Cyenda. Ni mu gihe iyi kipe yitabiriye iyi mikino iri ku mwanya wa 13.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.