Rutsiro: Abanyeshuri (abahungu 6 n’abakobwa 6) basanzwe nta mwenda n’umwe bambaye biviramo akaga gakomeye abakundana bose

Ku wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, abanyeshuri 12 (abahungu batandatu n’abakobwa batandatu) biga ku ishuri ryisumbuye rya Collège de La Paix riri mu Kagari ka Congo-Nil batumwe ababyeyi, kubera ko hari babiri basanze bambaye ubusa mu ishuri bazimije amatara.

Amakuru ya Kigali Today avuga ko iri shuri riherereye mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro.

Hari ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) yasangaga umukobwa n’umuhungu mu ishuri bazimije amatara bambaye ubusa.

Ibi byatumye abakundana bose (Couples) nabo batumwa ababyeyi, bagendeye ku kuba barakunze kubafatira ahantu hatabona bakabihanangiriza.

Emmanuel Ntirisanganwa, Ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri wanafashe ababaye intandaro yo gutumwa ababyeyi, yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Hari mu ma saa tatu z’ijoro ubwo najyaga mu ishuri risanzwe ridakoreshwa ndeba ko abanyeshuri bose bagiye kuryama nsanga umuhungu n’umukobwa twari dusanzwe n’ubundi tuzi ko bakundana, ikibazo tukijyamo n’abahagarariye abanyeshuri kugera saa yine kandi nasanze bambaye ubusa”.

Abatumwe ababyeyi bose nta n’umwe washatse kuganira na kiriya gitangazamakuru, ariko abiga ku kigo kimwe nabo batangaza ko nabo bari bazi ko bakundana uko birukanywe bose, kandi ngo n’ubundi mu kigo birazwi ko bagira agakungu. Gusa ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.

Umuyobozi wa Collège De La Paix, Tabaruka Jean yabwiye Kigali Today ko abo banyeshuri batumwe ababyeyi kugira ngo baganire ku myitwarire yabo bamenye nyir’izina imyitwarire y’abana babo ku ishuri.

Yagize ati: “Mu gitondo ushinzwe imyitwarire ku ishuri yanyandikiye amenyesha ko nabafasha ku bana bafashwe basambana, nibwo nkigera ku ishuri nsanga babyiyemerera tubatuma ababyeyi babo, ariko duhita tunatuma ababyeyi abandi bakundana bari bamaze iminsi bihanangirizwa kugira ngo ababyeyi baze bamenye nyir’izina uko abana babo babayeho ku ishuri”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *