Bassirou Diomaye Faye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sénégal, akomeje kwanikira bagenzi be bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024.
Ni umukandida w’imyaka 44 y’amavuko, wasezeranyije abaturage kurandura ruswa, kugarura ituze mu gihugu no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.
Diomaye ahagarariye ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité). Ahataniye uyu mwanya n’abandi bakandida barimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Uyu mukandida yatoranyijwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, Ousmane Sonko, bitewe n’uko we atemerewe guhatana muri aya matora kuko ari gukurikiranwa mu butabera. Bombi ni abarwanashyaka ba Pastef.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko abakandida batanu barimo Anta Babacar Ngom uri mu bahabwaga amahirwe bamaze kwemera ko Diomaye yatsinze aya matora, banamwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi k’Umukuru w’Igihugu kamutegereje.
Mu gihe umusaruro uri kuva mu matora watangarizwaga kuri Televiziyo y’Igihugu, RTS, abaturage benshi bashyigikiye Diomaye bagiye mu mihanda y’Umurwa Mukuru, Dakar, batangira kubyina intsinzi.
Hari abaturage bagiye mu gace urugo rwa Sonko ruherereyemo, baturitsa ibishashi (fireworks), bazamura ibendera ry’igihugu. Bari bafite ubutumwa buvuga ko “Diomaye ni Sonko, Sonko akaba Diomaye.”
Amadou Ba we yatangaje ko kwemeza ko Diomaye ari we watsinze aya matora hakiri kare. Yibukije ko nk’uko amategeko abiteganya, nihabura umukandida ugira amajwi 50%, abaturage bazasubiramo amatora.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Werurwe, hari hamaze kubarurwa amajwi 71% y’abatoye. Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 18, abagera kuri miliyoni 7,3 muri bo ni bo bari ku ntonde z’itora.
Biteganyijwe ko Komisiyo ishinzwe amatora itangaza umusaruro w’agateganyo wavuye muri aya matora kuri uyu wa 26 Werurwe 2024.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu