Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abasivile batanu, Sgt Minani Gervais, araburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha.
Ni urubanza biteganyijwe ko ruburanishirizwa kuri uyu wa kabiri mu Mudugudu wa Rubyiruko mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ku isaha ya Saa Saba z’ijoro zo ku wa 13 Ugushyingo 2024 nibwo yarasiye mu kabari abantu batanu bose bahita bitaba Imana.
Abo bantu barimo Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Benemugabo Denis w’imyaka 17, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51.
Sergeant Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu burukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.
Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyahumirije imiryango yabo cyiyizeza ubutabera n’ubufasha.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Ushobora gukurikirana amakuru yose ya Politiki agezweho ako kanya unyuze hano