Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abarwaye Sida bafite ubwandu bushya, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu mu gihe abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari munsi y’imyaka 24 bari mu bari kuyandura cyane.
Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.
Intara y’Iburasirazuba ifite abafata imiti y’ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu.
Dr Ikuzo yakomeje avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Ati “Mu Rwanda nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu b’imyaka 15-19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo banganya imyaka.”
Dr Ikuzo yagaragaje ko nibura mu turere icumi turimo abafite Virus itera Sida benshi, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu. Mu Burasirazuba mu myaka icumi ishize, ubwandu bwa Sida bwiyongera, bukomeza kuzamuka kuko nko mu 2010 bwari kuri 2,1%, bugera kuri 2,4% mu 2014/15 na 2,5% mu 2018/19.
Gusa muri Kigali ho bwagiye bugabanuka ariko ahandi bwongeye kuzamuka mu gihe gishize, ni mu Burengerazuba kuko bwavuye kuri 2,4% mu 2014/15 bugera kuri 2,8% mu 2019/19.
Hapimwe abantu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 49. Uturere dutatu turi imbere ni utw’Umujyi wa Kigali tugakurikirwa n’utwo muri iyi Ntara turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe utundi tubiri ni Nyamasheke na Kamonyi.
Gisagara na Nyaruguru ni two turere dufite ubwandu buke bwa Sida mu gihugu.
Ubusambanyi mu bakiri bato mu Burasirazuba
Imibare igaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, nibura Intara y’iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.
Dr Ikuzo yavuze ko hari ibyiciro by’ingenzi bikunze kwandura Virusi itera Sida birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 24.
Yakomeje avuga ko mu bipimo bapima buri myaka ibiri, abakora uburaya ku rwego rw’igihugu bagiye bamanuka aho kuri ubu bageze kuri 32%. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba imibare igenda izamuka ku buryo buteye inkeke.
Dr Ikuzo yatangaje ko nibura kuri ubu abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw’igihugu. Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.
Mu Rwanda, habarurwa abagabo 18 100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n’abagore, ibintu RBC igaragaza nk’ibihangayikishije.
Dr Ikuzo kandi yavuze ko bahinduye umuvuno mu bukangurambaga aho basigaye bareba ibyiciro byugarijwe akaba aribyo begera bakabiganiriza banabereka imibare, abahinduka bagahinduka.
Yasabye urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, basanga baranduye bagafata imiti, abataranduye bakarushaho kwirinda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yavuze ko bagiye kongera gushishikariza abaturage kwirinda Sida, bakanipimisha ku bushake.
Ati “ Hari n’abari basanzwe bafata imiti abaganga bagaragaza ko hari abagera aho bakabireka. Ibyo nabyo ntabwo ari byiza, ni ngombwa ko umuntu watangiye gufata imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Turaza gushyiramo imbaraga rero twibanda ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko Sida ihari kandi bakwiriye kuyirinda.”
Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com