Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, isaba abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Iyi nkuru itunguranye yamenyekanye ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo risobanura impamvu z’uyu mwanzuro ukomeye.
U Rwanda rwatangaje ko rwasuzumye neza imyitwarire y’u Bubiligi, rugasanga yakomeje kugendera ku murongo wa gikoloni, bigaragarira cyane mu buryo iki gihugu cyitwaye mu makimbirane ari kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe hanze, u Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bibangamira u Rwanda, haba mu mateka ndetse no muri ibi bihe bya vuba, aho bwafashe uruhande rushingiye ku nyungu zabwo mu makimbirane yo muri RDC.
U Rwanda ruvuga ko iki gihugu cyakomeje gukwirakwiza ibinyoma bigamije kwangisha amahanga u Rwanda no gukoresha uburyarya kugira ngo hafatwe ibyemezo bikomeretsa igihugu cy’u Rwanda n’akarere muri rusange.
Nyuma yo kugera kuri uyu mwanzuro, u Rwanda rwategetse ko abadipolomate bose b’u Bubiligi basohoka mu gihugu bitarenze amasaha 48, ariko runizeza ko ruzakomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne mu kurinda inyubako n’imitungo y’u Bubiligi iri mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu nayo igiye gufata ibyemezo nk’ibyo u Rwanda rwafashe.
Ni ukuvuga ko u Bubiligi bushobora gusaba abadipolomate b’u Rwanda kuhava mu gihe gito, bikaba bishobora gukurura umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini umubano w’ibi bihugu byombi utifashe neza, cyane cyane nyuma y’uko u Bubiligi bugaragaje imvugo n’ibikorwa byafashwe nk’ibibangamira ubusugire bw’u Rwanda.
Nubwo ari icyemezo gikomeye, kiratanga ishusho nshya ku mubano w’u Rwanda n’amahanga ndetse n’ingaruka gishobora kugira ku bucuruzi, ubukungu, n’imikoranire y’impande zombi.
Ibi byemezo byombi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibanire y’ibi bihugu.
Mu rwego rw’ubucuruzi, u Bubiligi ni kimwe mu bihugu u Rwanda rufitanye umubano ukomeye, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari no gutanga inkunga mu mishinga y’iterambere.
Guhagarika umubano wa dipolomasi bishobora kugira ingaruka mbi ku ishoramari ry’abanyamahanga ndetse no ku bufatanye mu by’ubukungu.
Mu rwego rwa politiki, ibi byemezo bishobora gutuma u Rwanda n’u Bubiligi birushaho kudahuza, bigatuma hari inkunga cyangwa ubufatanye bwashoboraga kugirira akamaro abaturage buhagarara.
Mu rwego mpuzamahanga, ibi bishobora gutuma umubano w’u Rwanda n’ibihugu bikomeye bya kera nk’u Bubiligi urushaho kuzamo igitotsi.
Kugeza ubu, haracyari kwibazwa uko ibi byemezo bizagerwaho mu buryo bwimbitse, n’icyo bishobora gutera mu gihe kizaza.
Tuzakomeza gukurikirana uko impande zombi zizitwara nyuma y’iki cyemezo gikomeye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X