Umuyobozi ushinzwe kureberera inyungu z’u Burusiya ndetse umaze igihe akurikiranira hafi intambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine, Rodion Miroshnik yatangaje ko u Burusiya bumaze gutahura abacanshuro 4000 bari gufasha igisirikare cya Ukraine kurwanya u Burusiya
Imyaka ibiri n’amezi atandatu irashize u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine, aho imibare y’Ibiro by’Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu igaragaza ko iyo ntambara maze kwica cyangwa gukomeretsa abasivili barenga ibihumbi 36 barimo abarenga ibihumbi 11 bishwe.
Uretse kwifashisha igisirikare cyarwo, buri ruhande rukunze kwifashisha abambari barwo, Ukraine igafashwa cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Miroshnik ati “Abo bantu bazahora bafite ubwoba bw’uko bazavumburwa bagashyirwa akagaragara. Ni na ko bimeze tuzahora tubagenzura iminsi yose.”
Mu mezi ashize u Burusiya bwemeje ko Umuryango w’Ubutabazi wa NATO umaze igihe wohereje mu ntambara yo muri Ukraine abasirikare bo kuyifasha.
U Burusiya bugaragaza ko abo basirikare boherejwe kugira ngo bakoreshe intwaro Abanya-Ukraine batari kubasha.
Icyakora u Burusiya bukunda kugaragaza ko abenshi bubica umusubizo kuko nko mu kwezi gushize bwatangaje ko mu mezi abiri yari yabanje bwiciye mu gice cya Kharkov bene abo bahashyi barenga 30.
Muri Gashyantare 2024 Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yagaragaje ko kuva muri Gashyantare 2022, iyo ntambara imaze kwicirwamo abacancuro b’abanyamahanga barenga 5900, mu gihe abasirikare ba Ukraine bapfiriyemo bari hafi ya 160.000.
Muri Mutarama 2024, u Burusiya bwiciye mu gitero abacancuro biganjemo abavuga Igifaransa barenga 60. U Bufaransa bwasobanuye ko Abafaransa bariyo bagiye ku giti cyabo, igihugu kitabohereje.
Mu yandi makuru agezweho, Ukraine yagerageje ibisasu bya mbere birasa kure byakorewe imbere muri icyo gihugu, nkuko Perezida Vladimir Zelensky yabitangaje.
Zelensky yavuze ibyo bisasu igeragezwa byakorewe ryagenze neza, abishimira inganda zishinzwe gukora ibikoresho bya gisirikare mu gihugu.
Nubwo nta makuru arambuye ku gihe iryo gerageza ryabereye n’aho ryabereye, Zelensky yavuze ko igihe cyari kigeze ngo abaturage bamenye ukuri.
Ibi bije mu gihe igisirikare cya Ukraine kigambye ko cyakoresheje drones zitwa Palyanitsa mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya, bavuze ko ishobora kurasa mu birometero 700.
Intwaro nyinshi Ukraine ikoresha mu ntambara izihabwa n’Abanyamerika hamwe n’Abanyaburayi, icyakora nk’izirasa kure banze ko izikoresha irasa ku butaka bw’u Burusiya.
Bayemerera kuzikoresha gusa imbere muri Ukraine mu gihe irwana n’u Burusiya, nubwo yasabye kenshi kuyikomorera kugira ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.