U Burusiya bwashinjwe ko bwashatse pasiporo nshya ibihumbi kugira ngo bujijishe hanyuma abayobozi babwo n’intasi cyo kimwe n’abagore babo babashe kuba batagerwaho n’ibihano by’ibihugu by’u Burayi na Amerika.
Bivugwa ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasabye ko mu buryo bwihuta, hakorwa pasiporo ibihumbi 175, zizatwara miliyoni 3,3£.
Bivugwa ko izo pasiporo zigenewe abayobozi b’u Burusiya mu nzego zinyuranye hamwe n’intasi zabwo.
Ntabwo biremezwa niba uwo mugambi ugamije guca mu rihumye ibihano abayobozi benshi b’u Burusiya bafatiwe n’u Burayi, gusa abanenga u Burusiya bihutiye kuvuga ko aricyo kigamijwe.
Ukraine yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, u Burusiya bwamishe ibisasu mu gace ka Chernihiv. Ibisasu byahatewe ni ibyo mu bwoko bwa Mortier.
Bivugwa ko ibindi bisasu byarashwe mu gace ka Zaporizhzhia, ariko byasubijwe inyuma n’Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere ziri muri ako gace.
Byayobejwe ngo bigwa ku nyubako ziri muri ako gace zose zirangirika. Ntabwo biramenyekana niba hari abantu bakomeretse.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko bwarashe ibisasu 93 mu ijoro ku birindiro bibiri bigenzura ingabo za Ukraine, ku hantu 67 ingabo za Ukraine zihurira zinabika ibikoresho ndetse no ku handi hatatu hari ububiko bw’intwaro.
Kuva uru rugamba rwatangira, u Burusiya buvuga ko bumaze gushwanyuza indege z’intambara 164, kajugujugu 125, indege zitagira abapilote 807, indege 302 zihanura missile, ibifaru n’izindi modoka z’intambara 2998 cyo kimwe n’imbunda 360 zifashishwa mu gutera ibisasu biremereye.
Izo ziyongera ku zindi ntwaro 1455 hamwe n’imodoka zifashishwaga n’igisirikare 2808.
Belarus igiye gukora intwaro kirimbuzi
Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yatangaje ko u Burusiya bwemeye gufasha igihugu cye kubaka ikoranabuhanga rishya rya missile.
Lukashenko yatangaje ko yijejwe n’u Burusiya ubufasha bwose kugira ngo igihugu cye cyubake ikoranabuhanga rya missile zihuta cyane.
Yavuze ko iyo ngingo yayiganiriyeho na Perezida Putin w’u Burusiya hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Burusiya, Dmitry Rogozin.
Lithuania yagize u Burusiya igihugu cya mbere gikora iterabwoba
Inteko Ishinga Amategeko ya Lithuania yagize u Burusiya igihugu gikora iterabwoba inavuga ko ibikorwa byacyo ari ubwicanyi bugambiriye gutsemba abaturage ba Ukraine
Umwanzuro w’iyi nteko watowe ku bwiganze n’abadepite ba Lithuania.
Byatumye Lithuania iba igihugu cya mbere cyise u Burusiya ko bwimakaza iterabwoba ku Isi.
U Burusiya bwamaganye ayo magambo, buvuga ko Lithuania iri gukora ubushotoranyi kandi ko ibyo irimo ari ibikorwa by’ubuhezanguni.
Amerika yemeje inkunga ya miliyari 40$ igenewe Ukraine
Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje umushinga ugena ko Ukraine ihabwa inkunga ingana na miliyari 40$.
Ni umushinga wemejwe ku bwiganze, ubu utegerejwe kwemezwa mu buryo bwa burundu na Sena y’iki gihugu.
Numara kwemezwa, uzahita ushyikirizwa Perezida Joe Biden kugira ngo awusinye.
Ugena ko Ukraine izahabwa inkunga mu bijyanye n’igisirikare, ubukungu ndetse n’ubufasha bwo kwita ku baturage.
Biden yari yasabye ko Ukraine ihabwa inkunga yisumbuyeho. Yasabye inteko kuyemeza kandi bigakorwa ku gihe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yatangaje ko igihugu cye kiri gutsinda intambara cyashojweho n’u Burusiya, mu buryo buri guha isomo ibihugu bitagiciraga akari urutega,
Ati: “Turi gutsinda, twatsinze urugamba i Kyiv. Ntabwo turi ibicucu nk’uko ahari mwabitekerezaga, kandi igisirikare cyacu kirakomeye bihagije. Twamaze kwigarurira icyizere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Kuleba yavuze ko iyo Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burayi biba byaragiriye icyizere ubuyobozi bwa Ukraine, byari kuba byarahaye Kyiv intwaro yasabye mbere zikifashishwa mu kurokora ubuzima bw’abaturage.
Ati: “Abafatanyabikorwa bacu babigenzemo gake”.
Intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizeye ko Perezida Putin ashobora gutungurana bidasanzwe, intambara ye muri Ukraine akayigeza ku rundi rwego mu mezi ari imbere.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Amerika, Avril Haines, yatangaje ko bigoye kumenya icyo Putin ateganya gukora nyuma y’amezi abiri atangije urugamba.
Nubwo u Burusiya bwamaze kwigarurira agace ka Donbas, Haines yagize ati “ ntabwo twizeye ko urugamba rwa Donbas ruzatuma intambara ishyirwaho iherezo.”
Inzego z’ubutasi za Amerika zavuze ko bisa n’aho Putin ari gutegura intambara izamara igihe kinini ku buryo kuri we intsinzi yarenga n’uduce twa Donbas.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%