Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere i Moscow mu Burusiya habyukiye ibirori byo kwizihiza intsinzi Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakuye ku ba-Nazi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Ibi birori bizwi nka ‘Victory Day’ biba buri mwaka ku itariki ya 9 Gicurasi. Bibera ahazwi nka ‘Red Square’ mu Murwa Mukuru i Moscow, bikarangwa n’imyiyerekano ya gisirikare n’intwaro zikomeye iki gihugu gifite.
Uyu munsi ufatwa nk’uw’intsinzi y’Abarusiya ku Budage ariko ukanakoreshwa mu kuzirikana abaturage barenga miliyoni 27 ba Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete baguye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
‘Victory Day’ y’uyu mwaka yahuriranye n’uko hashize iminsi 75 u Burusiya bugabye intambara kuri Ukraine bwita iyo kwirwanaho no kwirinda kwigarurirwa na Amerika n’u Burayi.
Ibi byatumye mu ijambo rye, Putin yibanda ku cyo yise ubushotoranyi bw’ibi bihugu bwatumye afata umwanzuro wo gutera Ukraine.
Putin yavuze ko ibikorwa bya Amerika n’u Burayi byatumye abura amahitamo uretse gutera Ukraine, yakomeje avuga ko ibyo byari ngombwa kuko ibi bihugu byari bisumbirije “imipaka y’u Burusiya” ndetse byiteguye “kwigururira ubutaka bw’abaturage b’u Burusiya.
Putin yavuze ko mu biganiro byagiye biba nta na rimwe u Burayi na Amerika byigeze bigaragaza ubushake bwo kumva ibyasabwaga n’u Burusiya.
Uyu munsi wa ‘Victory Day’ wajyaga wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ariko mu buryo budahoraho, waje kubyutswa na Perezida Boris Yeltsin mu 1995 ubwo hizihizwaga imyaka 50 y’iyi ntsinzi y’u Burusiya.
Mu 2008 Perezida Putin ni we wategetse ko ushyirwa mu birori ngarukamwaka, ndetse atangira kuwifashisha nk’umunsi atangiraho ubutumwa bukomeye ku Banyaburayi n’Abanyamerika bahora bahanganye.
U Burusiya bwizihije intsinzi y’Intambara ya gatatu y’Isi
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko ingabo n’abakorerabushake bari kurwana mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gace ka Donbass, bari kurwanira igihugu cyababyaye n’ahazaza hacyo, ashinja ibihugu byo mu by’u Burayi na Amerika ko bishaka kuvogera ubutaka bw’igihugu cye.
Yavuze ko Nato ari ikibazo ku mutekano w’u Burusiya, ndetse ko ibikorwa bya gisirikare by’ingabo ze byari ngombwa ndetse ko ari umwanzuro ukwiriye yafashe.
Canada igiye gufasha Ukraine kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangaje ko guverinoma ye igiye gufasha ukraine, hashakwa uburyo bwo kohereza mu mahanga ibinyampeke icyo gihugu kibitse, byabuze uko bisohoka kubera intambara kirimo kurwana n’u Burusiya.
Ni icyemezo gishobora gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byinshi byaturukaga muri Ukraine no mu Burusiya.
Ukraine ivuga ko mu bubiko bwayo harimo toni hafi miliyoni 25 z’ibinyampeke, zidashobora gusohoka mu gihugu kubera ibikorwa remezo byasenywe, ndetse n’ibyambu byayo byarafunzwe ku nyanja y’umukara, harimo no mu mujyi wa Mariupol nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Yakomeje ati: “Hari ibinyampeke byinshi bitegereje kuvanwa muri Ukraine. Tugomba guharanira ko u Burusiya butabuza gusohoka ibinyampeke Isi ikeneye”.
Trudeau yavuze ko Ukraine irimo kureba uburyo bwose bushoboka yakoresha, harimo no kwifashisha ibyambu biri ku mugezi wa Danube, uri mu Majyepfo y’icyo gihugu.
Fiji yabujije Amerika gufatira ubwato bw’Abarusiya
Urukiko rwo muri Fiji rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo gufatira ubwato bugura miliyoni 300$, bikekwa ko ari ubw’umuherwe wo mu Burusiya, Suleiman Kerimov, uri mu bafatiwe ibihano kubera imikoranire bafite na Perezida Vladimir Putin.
Urukiko rwemereye ubu bwato bwiswe Amadea, bureshya na metero 106, buguma muri iki gihugu, mu gihe ubusabe bwa Amerika bugisuzumwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo kibazo kizongera gusuzumwa ku wa Kane, hagati aho ubwo bwato bukazaguma mu maboko ya Polisi ya Fiji.
Zelenskyy yahembye imbwa itahura ibisasu
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashyikirije igihembo imbwa yiswe Patron ikora akazi ko gutahura ibisasu byo mu bwoko bwa mine zitabwa mu butaka, ayishimira akazi irimo gukora kuva baterwa n’u Burusiya.
Yashimiwe kuba imaze gutahura ibisasu bisaga 200, igatuma bidaturikana abantu guhera ku wa 24 Gashyantare.
Zelenskyy yatanze ibyo bihembo mu kiganiro n’abanyamakuru, ari hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.
G7 yiyemeje kugabanya gutumiza ibijyanye n’ingufu mu Burusiya
Abayobozi b’ibihugu birindwi bifite ubukungu bunini ku Isi, biyemeje kugabanya ibijyanye n’ingufu biva mu Burusiya, ahubwo bashimangira guhuriza hamwe ibihano bigamije guhungabanya ubukungu bw’icyo gihugu.
Ni inama yabaye kuri iki Cyumweru, yahuje abayobozi ba Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika”.
Ibyo bihugu byaniyemeje gufatanya bigahagurukira abantu bakomeye mu Burusiya bakomeje gushyigikira Perezida Vladimir Putin.
Kuri iki Cyumweru kandi Guverinoma zigize Ubumwe bw’u Burayi zateye indi ntambwe iziganisha ku guhagarika burundu kugura ibikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya, ariko bemeranya ko ibiganiro byakomeza.
Igikomeye ni uko hari ibihugu bigendera cyane ku bijyanye n’ingufu biva mu Burusiya, ku buryo hari impungenge z’ahandi byakwerekeza. Ni ibihugu cyane bya Hongrie, Slovakia na Tchèque .
Icyo gihe biteganywa ko ibi bihugu byose uko ari 27 bigize EU byahagarika kugura peteroli idatunganyijwe yo mu Burusiya mu gihe kitarenze amezi atandatu no guhagarika kugura peteroli itunganyije bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.
Biriya bihugu bindi byose ngo byahabwaga umwihariko, bikabanza kubaka uburyo bwo kwitunganyiriza peteroli hazaba ituruka ahandi, ku buryo byatandukana na peteroli iva mu Burusiya bitarenze umwaka wa 2024.
Bloomberg yatangaje ko Hongrie yakomeje kwitambika icyemezo cyo gukumira burundu peteroli iva mu Burusiya.
Ni ingingo igomba guteza impaka kuko nko mu 2021, nibura 25% bya peteroli yakoreshejwe mu Burayi yavuye mu Burusiya.
Gusa Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Clare Daly, yavuze ko asanga ibi bihano bitazakora, kuko u Burayi nibutagura peteroli yo mu Burusiya, ibindi bihugu bizayigura.
Ati: “Abaturage basanzwe bo mu Burayi nibo bazishyura iki kiguzi”.
Daly yanashimangiye amagambo ya Papa Francis, uheruka kuvuga ko kwagukira mu Burasirazuba kwa NATO bishobora kuba byaragize ingaruka zagejeje ku ntambara yo muri Ukraine.
Ububiko bw’intwaro burimo gukendera – Umudepite wa Amerika
Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Gallagher, yavuze ko uburyo iki gihugu cyihutiye kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, bimaze guhungabanya ububiko bw’intwaro bw’iki gihugu.
Ni igikorwa ngo cyanabangamiye gahunda yo kohereza intwaro muri Taiwan, ishobora guterwa n’u Bushinwa mu bihe biri imbere.
Gallagher uhagarariye Wisconsin mu Nteko yabwiye Fox News ati: “Turimo kugira icyuho gikomeye mu bijyanye n’ububiko bwacu”.
Ikibazo ahanini ngo kiri ku bijyanye na Javelins, intwaro zirasa ibisasu bya missile zifasha cyane cyane mu kurasa ibifaru by’intambara.
Kugeza ubu ngo birasaba imbaraga nyinshi kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo bamaze gutanga muri Ukraine, nubwo cyari igikorwa cya ngombwa.
Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bumaze guha Ukraine inkunga ya gisirikare ihwanye hafi miliyari 4$, ndetse bumaze kugeza ku nteko umushinga wa miliyari 33$ zo gufasha Ukraine, harimo miliyari 20$ zizagenda gusa ku bijyanye n’intwaro n’ubundi bufasha bwa gisirikare.
Javelins zirashishwa umuntu ayishyize ku rutugu, izimaze koherezwa muri Ukraine zisaga 5000. Hari amakuru ko icyo ari kimwe cya gatatu cy’intwaro z’ubwo bwoko Amerika yari ifite mu bubiko.
Hari amakuru ko uruganda Lockheed Martin rukora intwaro rwo muri Amerika, ruteganya gukuba kabiri ikorwa ry’ibisasu bya Javelin nk’uko umuyobozi warwo yabitangaje.
James Taiclet yabwiye CBS News kuri iki Cyumweru ko bashaka kugerageza gukora izi ntwaro 4.000 ku mwanya bavuye ku 2.100 ku mwaka.
Ni igikorwa ariko kizafata imyaka myinshi.
Muri Mariupol ntibirarangira
Ingabo za Ukraine zaheze mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal mu Mujyi wa Mairupol zikomeje kwanga kumanika amaboko ndetse ngo zishaka kurwana kugeza ku musirikare wa nyuma.
Aho hantu ni ho honyine Ingabo z’u Burusiya zitarafata muri Mariupol, aho abasirikare ba Ukraine bihishe munsi y’ubutaka.
Umwe muri abo barwanyi yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko harimo abasirikare amagana bakomeretse, bakeneye kwitabwaho.
Ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, abasivili bari barahezemo baheruka gufashwa guhunga.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, Irina Vereschuk, aheruka gutangaza ko abagore, abana n’abasheshe akanguhe bose bari baraheze muri Azovstal bahungishijwe.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko havuyemo abantu bagera kuri 500 hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu.
Colonel wo muri Ukraine yafashwe n’Abarusiya
Colonel Vladimir Baranyuk wayoboraga Brigade ya 36 y’ingabo zirwanira mu mazi zikoresha intwaro nini (36th Naval Infantry Brigade), ari mu maboko y’ingabo z’u Burusiya nyuma yo gufatirwa mu mirwano muri Mariupol.
Kuri iki Cyumweru yabwiye abanyamakuru ko mu ngabo ze harimo n’abanyamahanga, babanza gusinya amasezerano abemerera kwinjira mu ngabo z’icyo gihugu.
Baranyuk yavuze ko mu ngabo ze harimo abasirikare babiri, kandi bo mu Bwongereza.
Muri Mata abasirikare babiri b’Abongereza, Aiden Aslin na Shaun Pinner bafatiwe muir Mariupol.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%