U Rwanda rufite icyuho mu mubare w’abaforomo, abaforomakazi n’ababyaza rufite kuko nibura abahari bangana na ¼ cy’abakenewe.
Imibare igaragaza ko mu 2017, mu Rwanda umubyaza umwe yitaga ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.
Gusa urwego rutigeze rugera ku ntego zari ziyemejwe ni urujyanye n’abaforomo kuko mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.
Icyifuzo ni uko mu 2024, umuforomo umwe agomba kuba yita ku babyeyi 800.
Nubwo bimeze bityo ariko hari impungenge zishingiye ahanini ku kuba ibihugu bikize nka Canada n’u Bwongereza bikomeje guhanga ijisho abari muri uru rwego kugira ngo bajye kubikoramo ndetse bitanga agashahara kihagazeho.
Nko muri Gashyantare 2023, Al Jazeera yanditse ko Zimbabwe ikomeje gutakaza abakozi bo mu rwego rw’ubuzima biganjemo abaganga n’abarimu, bari kuyoboka u Bwongereza, nyuma y’uko mu 2020 bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bikabuteza kugira ibura ridasanzwe ry’abaforomo n’abarimu.
Byatumye Visi Perezida w’icyo gihugu akaba na Minisitiri w’Ubuzima, Constantino Chiwenga, muri Mata 2023 yatangaje ko igihugu cye kiri kwiga ku itegeko ribuza abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kujya gukora akazi mu mahanga, hakanashyirwaho ibihano ku warirengaho.
Muri Kanama 2023 The Guardian na yo yagaragaje ko iki kibazo cyo gutakaza abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kiri no mu bindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika birimo Nigeria na Ghana.
Ikigereranyo rusange cy’umushahara umuforomo wo mu Rwanda ahembwa ni ibihumbi 197 Frw ku kwezi, ni ukuvuga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 364 Frw ku mwaka.
Urubuga rw’Abanya-Canada, Job Bank, rushyirwaho amakuru ajyanye n’umurimo, rwagaragaje ko umuforomo nk’uwo muri icyo gihugu ahembwa 72.729$ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 85,9 Frw, cyangwa se miliyoni zisaga zirindwi ku kwezi.
Ni mu gihe Urugaga rw’Abaforomo mu Bwongereza (The Royal College of Nursing), mu 2021 rwagaragazaga ko umuforomo wo muri icyo gihugu ahembwa 33,384£ ku mwaka, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 50 Frw cyangwa se asaga miliyoni enye ku kwezi.
U Rwanda ruri gukora iki mu guhangana n’iki kibazo?
Aganira na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, André Gitembagara, aherutse kuvuga ko uyu mwuga mu Rwanda ucyugarijwe n’ibibazo byinshi bitari umushahara muke gusa, ibyakorohera abawurimo gushaka uburyo bwabahesha kujya kuwukomereza mu bihugu byateye imbere bibashaka.
Ati ‘‘Ntabwo ari umushahara gusa, kuko icyo twita imiterere y’akazi ni ikintu kinini cyane. Kirimo umushahara, kirimo amasaha y’akazi, kirimo akazi kenshi, kirimo gukora akazi rimwe na rimwe udafitiye ubumenyi utahuguwe muri byo, ibyo bibazo byose baracyabifite’’.
Yasobanuye ko uretse no mu mujyi, amafaranga abaforomo n’ababyaza bahembwa banakoze akazi kenshi n’amasaha y’ikirenga, utanatuma baba mu cyaro ngo bitunge.
Yanongeyeho ko hari sosiyete zo mu bihugu bikize zigera mu Rwanda gushaka abaforomo n’ababyaza ngo bajye guhabwa akazi mu bindi bihugu ariko u Rwanda rukanga kubatanga, ariko ko binashoboka ko bashobora kuvugisha umuntu ku giti cye bakaba bamutwara.
Ati ‘‘Kubatwara byo birahari ndetse mu Rwanda ho haracyarimo kwifata cyane ariko mu bindi bihugu duturanye turi kubona abaforomo n’ababyaza benshi bagenda bagahera aho bagiye kubera ubuzima.”
“Mu minsi ishize twagize sosiyete zo mu Bwongereza, tugira izo muri Canada ziza mu Rwanda kubashaka ntitwabyemera, ariko ubwo iyo baje ntibabura uwo bamenyesha ku giti cye akaba yagenda, ibyo bibazo birahari.’’
Imibereho y’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda
Umukozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda wamaze imyaka 14 mu buforomo utifuje ko hatangazwa umwirondoro we, aherutse gutanga ubuhamya ku mibereho y’umuforomo wo mu Rwanda, avuga ko ubuzima bugoye bityo ko inzego zibishinzwe zakabaye zishyira imbaraga mu mpinduka zabwo.
Ati ‘‘Abana b’abaforomo n’ababyaza ntibiga mu mashuri yatuma bakomeza kwiga neza kuko baba bishyura amafaranga make. Ntibabona uko bishyura amashuri asobanutse aremereye, ikindi kandi n’ubuzima rusange bwo mu muryango ntabwo buba bunoze.’’
‘‘N’ubundi ibyinjira mu muryango biba ari bike kubera ya masaha menshi, ntabwo bituma umuforomo cyangwa umubyaza yagira akandi kazi ko ku ruhande yakora, ajya ku kazi mu gitondo agataha ijoro.’’
Yagaragaje imbogamizi cyane ku bwinshi bw’amasaha akorwa n’abaforomo n’ababyaza barara izamu, agaragaza ko mbere yari 15 none akaba yariyongereye akaba 16.
Anavuga ko n’abakora amanywa akenshi isaha yabo y’ikiruhuko itubahirizwa kubera ubwinshi bw’abarwayi kandi abakozi ari bake, ku buryo hari ubwo umuforomo bitamukundira no kuba yajya kurya adafite umusibura ngo asigare yita kuri abo barwayi.
Ibi kandi binagenda bikurikirana kuko iyo bigeze mu masaha ya nimugoroba yo gusimburana kw’abakozi, kuko uwakoze amanywa hari ubwo akomeza kubona uje ku musimbura na we arasigarana abarwayi benshi kandi bwije bikaba ngombwa ko bakomeza gufatanya.
Muri Kanama 2023, Umujyanamana Mukuru wa Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Théophile Dushime, yavuze ko iki kibazo cy’ababyaza bake kiri gukemurwa.
Ati ‘‘Dufite ababyaza bake ku buryo bukabije mu gihugu […] imibare y’abavura ni mike ugereranyije n’ukuntu abaturage bitabira serivisi, iyo dukoze isesengura dusanga dufite icyuho gikomeye.”
“Abayobozi muri minisiteri bamaze iminsi babiganiraho mujya mubyumva, aho tugomba kuzamura imibare y’abaganga, abaforomo, ababyaza ndetse n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.’’
Yongeyeho ko ubundi u Rwanda rwakabaye rufite abaganga b’inzobere bari hagati ya bane na batanu bagomba kwita ku barwayi 1000 mu gihe cy’umwaka, ariko ubu rukaba rufite umwe wita kuri abo barwayi.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com