U Rwanda rufatiye u Bubiligi ikindi cyemezo gikakaye nyuma yuko bwari bumaze gutangaza ko gitumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda kugira ngo ahatwe ibibazo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta mudipolomate warwo wemerewe kwitaba u Bubiligi nyuma y’uko icyo gihugu cyari kimaze gutumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda (chargé d’affaires) kugira ngo asobanure impamvu y’ihagarikwa ry’umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. 

Icyemezo cy’u Rwanda cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, wakuriye inzira ku murima mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prevaut.  

U Bubiligi bwagaragaje ko bwababajwe cyane n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano wa dipolomasi, gukura abadipolomate babwo mu Rwanda no guhagarika amasezerano y’ubutwererane yari ahuza ibihugu byombi. 

U Rwanda rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gukora isesengura ryimbitse rigaragaza ko u Bubiligi bukomeje gukoresha imyumvire ya gikoloni mu buryo budindiza umubano wabwo n’u Rwanda.  

Iki gihugu cyashinjwe guca intege no gutesha agaciro u Rwanda, by’umwihariko mbere y’ukwiyongera kw’amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bushinjwa kugira uruhare rukomeye rushingiye ku mateka y’akarere. 

U Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi bwahisemo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bukomeje kwimakaza politiki ishingiye ku macakubiri, ishingiye ku murage wa gikoloni w’iki gihugu cyakolonije u Rwanda mu kinyejana gishize.  

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevaut, yagaragaje ko igihugu cye cyababajwe n’iki cyemezo cy’u Rwanda, avuga ko kidashingiye ku bushishozi. 

Mu magambo ye, Prevaut yagize ati: “Iki ni icyemezo cyafashwe mu buryo budashyira mu gaciro kandi cyerekana ko iyo u Rwanda rutumvikanye n’u Bubiligi, ruhitamo kutagira ibiganiro.” 

Yongeyeho ko u Bubiligi na bwo bufite uburyo buzakoresha kugira ngo busubize kuri iki cyemezo, birimo gutumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Bubiligi, guhagarika abadipolomate b’u Rwanda no guhagarika amasezerano y’ubutwererane. 

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko abadipolomate b’u Rwanda bahawe amasaha 48 yo kuba basize Bubiligi.  

Ati: “Guhagarika umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi bisobanuye ko Ambasade yacu i Buruseli yahise ifunga imiryango ako kanya kandi twahise dutumiza abakozi bacu ngo bagaruke i Kigali bitarenze amasaha 48. Mu gihe tugitegereje, nta mudipolomate wacu wemerewe kwitaba ubutumire bwa Leta y’u Bubiligi.” 

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika, Stephanie Nyombayire, na we yavuze ko u Bubiligi bwashakaga gutegeka u Rwanda, bwifashishije iterabwoba n’ibihano, ariko bikaba byarananiranye. 

Yagize ati: “Icyo u Bubiligi bwicuza ni uko butashoboye gutera u Rwanda kuyoboka, nubwo bwagerageje kugikangisha iterabwoba n’ibihano bikarishye.” 

“Uyu si umusaruro wo kutumvikana, ahubwo ni ingaruka z’imyaka myinshi ishize u Bubiligi bukingira ikibaba abajenosideri, gushishikariza abayobozi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside gukomeza kwigwizaho ububasha no gukoma mu nkokora inzira ya dipolomasi. Byose babikoze bagamije gusubiza u Rwanda inyuma mu mateka ya 30 ishize.” 

Nyombayire yakomeje avuga ko u Bubiligi budashaka ibiganiro nyabyo ahubwo bushaka ababwemera nta mpaka.  

Ati: “Murashaka ababakomera amashyi nk’uko muyakomerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho mubeshya abaturage ko mubavugira nyamara mumaze imyaka irenga ijana mubanyunyuza.” 

Mu butumwa bukubiye mu magambo ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize ati: “Turababaza: Muri bande? Ni nde wabahaye kuducunga? Mu bushobozi buke dufite, tuzahagarara imbere yanyu. Nyuma y’iyi myaka yose tumaze turwana no kubaka Igihugu cyacu, turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi.” 

Perezida Kagame aheruka gutangaza ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwakomotse ku mateka y’ukoloni, by’umwihariko ku ruhare rw’u Bubiligi.  

Yagize ati: “Ibi bivuze ko n’imyumvire y’amacakubiri yavukiye mu Burayi, aho Ababiligi baba. Na bo ubwabo bafite amacakubiri nk’ayo, bashoboraga kugira ibibazo binyuranye birimo no kwicana hagati yabo, bitewe n’uburyo amatsinda atandukanye ariho.” 

Iki cyemezo cy’u Rwanda kirerekana ubushake bwo kwigenga no kudashaka gukomeza kuba igikoresho cy’ibihugu bikomeye, bikomeje gukoresha imbaraga z’amateka n’ubukoloni mu buryo bubuza amahoro n’iterambere ibihugu bya Afurika.  

U Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza gushimangira umwimerere waryo mu bikorwa bya dipolomasi, rugaharanira inyungu zarwo n’icyubahiro cyarwo mu ruhando mpuzamahanga. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *