U Rwanda rwahaswe ibibazo ku rubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku rubanza umuryango wa Paul Rusesabagina warezemo igihugu kuko gifite abanyamategeko kandi biteguye.

Mu ntangiriro za Gicurasi nibwo byamenyekanye ko umuryango wa Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, wajyanye Leta y’u Rwanda mu nkiko uyishinja kumushimuta, usaba ko wakwishyurwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Iki kirego cyashyikirijwe Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 22 Gashyantare 2022.

Muri iki kirego umuryango w’uyu mugabo wakatiwe imyaka 25 y’igifungo uvuga ko ‘yabeshywe akajyanwa mu Rwanda akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga nk’impunzi’.

Ukomeza uvuga ko nyuma yo kugera mu maboko ya Leta y’u Rwanda “yakorewe iyicarubozo ndetse agafungwa binyuranyije n’amategeko”.

Ibyo ubiheraho uvuga ko uyu mugabo akwiriye kurekurwa ndetse Leta y’u Rwanda igatanga impozamarira za miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko abunganira umuryango wa Rusesabagina baherutse gutangaza ko ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta y’u Rwanda wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe.

Mu kiganiro Mukuralinda yagiranye n’iyi radiyo yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko Leta yabo yiteguye.

Ati: “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko niba hari uwatanze ikirego arega Leta y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo ifite uburyo nayo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe”.

“Bivuze ngo rero abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda nayo yagize ibyo ikora yasabwe, abavoka barahari ibyo bagomba gukora barabizi ni inshingano zabo nta mpungenge zihari haba kuba biteguye ndetse haba no kuba bazasubiza ibibazo byabajijwe ndetse n’urubanza nirukomeza biteguye kuburanira Leta y’u Rwanda”.

Mukuralinda yavuze ko aho u Rwanda ruhagaze muri uru rubanza hazagaragarira mu rukiko.

Ati: “Ikigomba gukorwa ni ikijyanye n’amategeko niba ikirego cyageze mu rukiko, niba tugomba kugaragaza ko Leta y’u Rwanda itakagombye kujya kuburanira mu rukiko runaka cyangwa se kuburana ibintu runaka hanze y’igihugu nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko”.

“Niba abantu batanze ikirego urukiko rukavuga ruti nibigera tariki runaka uregwa atagize icyo akora cyangwa avuga urubanza ruzakomeza, Leta y’u Rwanda irabisuzuma ikareba uko bizagenda, nta mpungenge rero abantu bakwiye kugira nibategereze”.

Kuva uyu mugabo yafatwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, umuryango we ntiwigeze wemera ibyaha aregwa ahubwo wakomeje gukubita hirya no hino ushaka uko Leta y’u Rwanda yashyirwaho igitutu ikamurekura.

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kugumishaho igihano cy’imyaka 25 cyari cyarahawe Paul Rusesabagina, kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.

Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *