U Rwanda rwasubije ikirego cya FARDC cy’uko rwahaye M23 abasirikare 500 bo mu mutwe wihariye bo kuyifasha

Igisirikare cya Congo (FARDC), cyashinje u Rwanda kohereza ingabo 500 zo mu mutwe wihariye mu Burasirazuba bw’iki gihugu gufasha inyeshyamba za M23, ibyo u Rwanda rwavuze ko nta shingiro bifite.

Ibi birego bije nyuma y’umwuka mubi wongeye kwaduka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, rushinjwa gutera inkunga inyeshyamba za M23 zubuye intwaro zikongera kurwana n’ingabo z’iki gihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. U Rwanda rwakomeje kubihakana.

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gén. Sylvain Ekenge, yavuze ko u Rwanda rwahinduye amayeri kugira ngo bitamenyekana ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Congo nk’uko Tv5 Monde yabitangaje.

Yagize ati: “Uhereye igihe abasirikare b’u Rwanda bafatwaga muri teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rwahinduye impuzankano y’abasirikare barwo ngo ruyobye uburari ko ruri ku butaka bwa Congo aho rutera inkunga M23”.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwohereje abasirikare bagera kuri 500 bo mu mutwe wihariye muri Chanzu, bose bambaye impuzankano nshya irimo amabara y’umukara n’icyatsi n’ingofero z’umutwe warwo wihariye”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Yagize ati: “Binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ndetse n’Intuma yarwo mu Muryango w’Abibumbye, rwavuze rweruye ko nta nyungu dufite muri aya makimbirane kandi ntabwo tuzagira icyo tuvuga ku birego bidafite ishingiro”.

Umuvugizi w’igirikare cy’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga na we yagize ati: “Ntacyo twavuga ku makuru y’ibihuha”.

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura mu ntangiriro z’iki cyumweru muri teritwari ya Rutshuru. Ingabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO), zifatanyije n’iza FARDC mu kurwanya M23.

Kimwe mu birindiro bya MONUSCO byagabweho igitero kuri uyu wa Gatatu, abasirikare batatu bayo barakomereka.

FARDC, yatangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania bo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga Amahoro muri RDC (MONUSCO) bakomerekeye mu mirwano n’Umutwe wa M23.

FARDC yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu, Général de Brigade Sylivain Bomusa Ekenge.

Yemeje ko umwe muri aba basirikare yakomeretse bikomeye cyane.

Général de Brigade Sylivain Ekenge yemeje ko M23 yagabye igitero ku Ngabo za Monusco cyakomerekeyemo abasirikare batatu ba Tanzania cyiyongera ku cyahanuye kajugujugu.

Yagize ati: “Ingabo za M23 zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye biri i Muhati hafi ya Bikenge muri Gurupoma ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru mu gihe zari mu kazi gasanzwe. Abasirikare batatu bo muri Tanzania bakomeretse, umwe ameze nabi’’.

“Ibi bije bikurikira aho bahanuye kajugujugu ya Monusco hakagwamo abasirikare umunani’’.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibinyujije kuri Twitter zamaganye Umutwe wa M23 ziwushinja kuzigabaho igitero ku birindiro bya Shangi muri Teritwari ya Rutshuru.

Abasirikare bivugwa ko bakomerekeye muri iki gitero bari kuvurirwa mu Mujyi wa Goma.

Monusco yakomeje itangaza ko izakomeza kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta, FARDC, mu guhashya M23.

Tanzania ifite abasirikare barenga 800 mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za MONUSCO ziri mu Burasirazuba bwa RDC akaba ari na zo zagize uruhare runini mu guhashya M23 mu 2013, ubwo watangazaga ko uhagaritse intambara, ugannye inzira y’ibiganiro byavuyemo amasezerano atarubahirijwe ari na yo nkomoko y’intambara nshya.

Ku wa 7 Kamena 2022, M23 na yo yashinje MONUSCO gufatanya n’ingabo za RDC, FARDC n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byo kuyigabaho ibitero.

M23 yavuze ko ubu bufatanye bwatangiye kugaragara cyane mu bitero FARDC yayigabyeho guhera ku wa Mbere, bigakomeza no ku wa Kabiri. Uretse Monusco, FARDC na FDLR ibi bitero ngo biri no kugaragaramo abarwanyi ba Mai Mai Nyatura

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *