U Rwanda rwinjiriye ikoranabuhanga rihambaye ry’indege z’intambara za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ikirego gishya aho  ishinja ingabo z’u Rwanda “kwinjirira cyane biteye ikibazo gikomeye” imikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu. 

‘Global Positioning System’ (GPS) ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza. 

BBC dukesha iyi nkuru; yasabye uruhande rw’ingabo z’u Rwanda kugira icyo rubivugaho. 

Leta ya Congo ivuga ko yabonye “ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe” – ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’ – amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga. 

Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ibi bitero bishyira mu kaga indege zirimo n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga. 

Kinshasa ivuga ko iperereza tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana na zo M23”. 

Ikirego cyo muri ubu bwoko ni gishya mu byo Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali ku bibera mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Uruhande rw’u Rwanda cyangwa M23 nta cyo biratangaza kuri ibi birego bya Kinshasa. Gusa abategetsi i Kigali bagiye basubiramo ko ikibazo cya DR Congo kireba Abanyecongo ubwabo. 

Kinshasa ivuga ko ibi ari “uguhonyora gukomeye” amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda. 

Leta ya Congo yageze ku miryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano, irushinja gutera ubutaka bwayo iciye muri M23. 

Leta y’u Rwanda inenga ubutegetsi bwa DR Congo kunanirwa gukemura ikibazo cya M23 nk’Abanyecongo n’ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanyecongo bari mu Rwanda na Uganda, ikavuga ko ikibazo cyabo ari cyo gituma M23 igenda ikongera ikagaruka. Ishinja kandi ingabo za Congo gukorana n’umutwe urwanya Kigali wa FDLR. 

Kuri aya makimbirane hagati y’ibihugu, mu 2012 hashyizweho urwego rw’ingabo n’inzobere rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rugenzura ibikorwa by’umutekano mucye hagati y’imipaka y’ibi bihugu, ntibizwi niba Congo yagejeje kuri uru rwego iki kirego gishya. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano  ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *