Leta y’u Rwanda yatangaje ko izemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) izajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 ari uko ibibonye, hashingiwe ku mateka agaragaza ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi kenshi yagiye atanga amasezerano ariko ntayashyire mu bikorwa.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025, Perezidansi ya Angola yatangaje ko Guverinoma ya RDC yemeye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, impande zombi zimaze imyaka itatu ziri mu ntambara.
Iyi perezidansi yongeye gutangaza ko ibiganiro by’impande zombi bizabera i Luanda ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025.
Nubwo bimeze bityo, umutwe wa M23 wagaragaje ugushidikanya ku kuba ibiganiro bizaba, kuko kugeza ubu wamenyeshejwe gusa n’itangazo Perezidansi ya Angola yacishije kuri Facebook.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Kane yasabye ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakwerura akemeza ko afite ubushake bwo kuganira n’uyu mutwe, bijyanye n’uko we n’ubutegetsi bwe kenshi bagiye bavuga ko batazaganira n’“umutwe w’iterabwoba.”
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda nayo yafashe umwanzuro wo kugirira amakenga ibi biganiro, ivuga ko izabyemera ari uko bibaye koko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri X (Twitter) yagize ati: “Imishyikirano yari imaze igihe itegerejwe hagati ya Guverinoma ya RDC na M23 ejo hashize yatangajwe na Perezida wa Angola.”
“Icyakora, amateka ya vuba yatwigishije ko Perezida Tshisekedi yakunze kutubahiriza imihigo nk’iyo yagendaga aha abayobozi b’amahanga. Ku bw’ibyo, twese tugomba kuba ba Mutagatifu Thomas, tukemera ari uko tubonye.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko uyu mwaka wa 2025 utanga icyizere cy’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Umuryango wa SADC ku wa Kane cyo gusoza ubutumwa bw’ingabo zawo zari ku ruhande rwa Leta ya RDC, ndetse hakaba haranemejwe ko izo ngabo zitangira gucyurwa mu byiciro.
Byongeye, uyu muyobozi yagaragaje ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira zo kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo, bitewe n’intambwe abayobozi b’impande zombi bamaze gutera.
Leta y’u Rwanda yasabye amahanga gushyigikira inzira y’ibiganiro biyobowe n’Abanyafurika aho gufata ingamba nk’ibihano bya politiki n’iby’ubukungu bishobora kubangamira ibiganiro byo gushaka amahoro arambye mu karere.
Ku bwa Minisitiri Nduhungirehe, “ibikenewe byose kugira ngo igisubizo cya politiki ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC birahari, mu gihe i Kinshasa haba hagaragaye ukwizera, ubushake bwa politiki no kumva ibintu kimwe.”
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X