Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagaragaje ko hari imbogamizi bari guhura nazo ndetse zikanakoma mu nkokora ubucuruzi bwabo biturutse ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye nyuma yuko umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano wibutsa guverinoma ya Congo ko hari amasezerano impande zombi zasinye ariko ikomeza kuyirengagiza.
Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, inzego z’ubuyobozi ndetse n’imiryango itari iya Leta bahuriye mu biganiro byo kurebera hamwe inzira nziza babukoramo bimakaza amahoro hagati y’ibihugu byabo.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko muri RDC, bagaragaje ko kuva umwuka mubi watangira muri iki gihugu, nacyo kikikoma u Rwanda kirushinja gutera inkunga umutwe wa M23 ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatangiye kuzongwa n’ibibazo.
Mukeshimana Winfrida wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko zimwe mu mbogamizi harimo ko RDC yashyizeho uburyo bwo gusaba icyemezo gituma umuntu yinjirayo kizwi nka ‘Permis de ce jour’ gihabwa umuntu kugira ngo yambuke kigurwa amadorali 30 ni ukuvuga ibihumbi 30 Frw gisanga Laiser passer umuntu aba afite mu gihe kwambukira kuri jeto bitagishoboka.
Ati “Imbogamizi duhura nazo ni ikibazo cy’icyangombwa cyashyizweho ku ruhande rwa Congo. Icyo cyangombwa rero abakora ubucuruzi buciriritse ntitwabasha kukibona ariko kivuyeho ubucuruzi bwacu bwakomeza kandi bukagenda neza.”
Iki cyemezo gitangwa ku ruhande rwa RDC kimara umwaka umuntu akigenderaho gusa cyahinduye uburyo ubucuruzi bwakorwagamo kuko udashoboye kucyishyura byagorana ko yitabira isoko ryo muri RDC.
Yavuze ko ubusanzwe iyo hari ubwumvikane bashobora gutanga imari ku bakiliya b’abanye-Congo nubwo baba badafite amafaranga bamara gucuruza amafaranga akabasanga mu Rwanda nubwo nabyo biba bitizewe.
Uwitegeka Fabienne wo mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ikindi kibazo kibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari amasaha ababashije kwambuka basigaye bakora kuko umupaka uri gufungwa saa cyenda bikabateza ibihombo.
Ati “Ibicuruzwa bigerayo bukeye, ugasanga no gufunga ni kare cyane ibicuruzwa bimwe ntibibone abakiliya ariko dusaba ko habaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwacu bwo mu Rwanda no ku ruhande rwa Congo amasaha agasubira nibura kuri saa kumi n’ebyiri”.
Avuga ko kubera imbogamizi yo gufunga imipaka kare hari ubwo usanga bagurishije ku giciro kitari cyiza cyangwa bakaraza imari bafite nabyo bikaba imbogamizi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Niwenshuti Richard, yavuze ko nubwo ibintu bitaragenda neza ku mpande zombie, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwo bukomeje gukorwa.
Yavuze ko ibibazo bikigaragaramo biri gushakirwa ibisubizo birambye kuko iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka rishingira ku kuba abacuruzi nta mwiryane bafite hagati ubwabo kandi bagatanga ibintu byujuje ubuziranenge.
Ati “Muri iyi minsi muzi ko bitameze neza ariko ubucuruzi burakorwa, iyo tubaganiriza biba ari ukugira ngo tubereke ko nk’igihugu tubari hafi bagomba kugenda bagacuruza, ntibateze imvururu ariko nabo bakumva ko ibyo twifuza ari amahoro.”
Yavuze ko u Rwanda rufite ibikorwa bitandukanye biri gushyirwa hirya no hino bigamije guteza imbere ubucuruzi birimo nk’amasoko yambukiranya imipaka, kubaka ibyambu no gukora ibiganiro n’inzego zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uburyo abakora ubu bucuruzi bakoroherezwa.
Umuyobozi w’Umuryango International Alert Rwanda, Mutesi Betty, yavuze ko bateguye ibi biganiro kugira ngo bafashe aba bacuruzi kumva neza uruhare rw’ubucuruzi mu kubaka amahoro no kubumvisha ko ubucuruzi bukozwe neza kandi bushingiye ku cyizere buteza bene bwo imbere.
Amasoko nyambukiranyamipaka; igisubizo ku guteza imbere ubucuruzi
Niwenshuti Richard yagaraje ko Leta y’u Rwanda yigomwe amafaranga atari make mu kubaka amasoko yambukiranya imipaka no guhuza inzego zitandukanye kugira ngo ayo masoko yubakwe mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ati “Uyu munsi turavuga amasoko agera mu 10 amaze kubakwa kandi hari n’andi ari kubakwa nkaho Kagitumba hari kubakwa isoko. Ashyirwaho kugira ngo abacuruzi bato bakorera ahantu hisanzuye ndetse banabone isoko kandi ni gahunda Leta yashyizemo ingengo y’imari nini cyane ifatanyije n’abafatanyabikorwa.”
Kugeza ubu u Rwanda rufite amasoko atandukanye arimo amasoko abiri yubatswe mu Karere ka Rusizi, isoko nyambukiranyamipaka riri muri Nyamasheke, Isoko rya Cyanika, Rubavu, Karongi, Rusumo, n’iriri kubakwa ku mupaka wa Kagitumba.
Nubwo bimeze bityo ariko hari aho usanga amasoko yubakwa ariko ntabone abayakoreramo nk’isoko ryambukiranya imipaka rya Karongi ndetse n’isoko ryubatswe mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Rusizi I.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yasobanuye intandaro yo kubura kw’abakiliya muri iri soko n’ikiri gukorwa ngo ribashe gukorerwamo.
Ati “Ni isoko ryakoze ku buryo bwari buteye ishema. Ariko aho Covid-19 iziye na RDC igakuraho kwambukira kuri jeto ryabaye nk’aho rigira ibibazo by’ubucuruzi, aho abazaga kurikoreramo batari bakibona abakiliya ndetse n’abanye-Congo bari bakirizamo. Icyafashaga icyo gihe wasangaga ari uko abaturage ba Congo bashoboraga kuza mu Rwanda inshuro zirenze imwe ariko ubu ntabwo bikunda.”
Ndagijimana yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubucuruzi bwongere kugenda neza, binyuze mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye cyane ko ubuzima bwa bamwe mu baturiye umupaka wa RDC n’u Rwanda bushingiye ku bushabitsi n’ubucuruzi buciriritse.
Murakaza neza kuri Amazuku Community. kuri uru rubuga nkoranyambaga, Mushobora kuganira n’inshuti (Chat), Gusaba ubushuti (Friend reuest) mukanazisangiza amafoto na videos ari nako mukorera amafaranga… Mu nkuru zacu zikurikiraho tuzabagezaho ibisabwa byose kugirango umuntu abashe guhembwa akayabo kamafaranga kuri Amazuku. Icyo musabwa ni ukubanza mukiyandikisha mu bambere.
Iyandikishe unyuze hano kandi ntiwibagirwe gusura E-mail yawe kugirango ubashe gukora verification ukanze kuri link wohererezwa na Amazuku kugirango konti yawe yemerwe.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Ushobora no kuganira natwe unyuze hano (Ubanza kwiyandikisha kuri uru rubuga nkoranyambaga amazuku.com, aho ushobora no kuganiriraho n’inshuti zawe)
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
KUPANUA umuti wizewe mukongera ingano y’igitsina
Niba uziko ufite ikibazo cy’ubugabo bwabaye bugufi bishobora guterwa n’indwara cg gusiramurwa nabi cg ugasanga ariko wisanze .duhamagare turagufasha kuko Ibyo ntibikiri ikibazo.
Buriya ni ko kuri reka mbivuge, Hari abagore n’abakobwa bakunda cyangwa se baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina mu gihe bayikoranye n’umusore cyangwa umugabo ufite igitsina kinini.
Urugero: Umugore/Umukobwa bafite mu matako hanini ntabwo yanyurwa n’imibonano igihe ayikoranye na we umusore/umugabo ufite igitsina kigufi.
Amahirwe dufite na bwo atarambye ni uko umukobwa/umugore atapfa kukubwira ko atanyurwa bitewe n’ingano y’igitsina cyawe, ariko n’ubundi amaherezo birangira aguciye inyuma. Icyo ntabwo kikiri ikibazo kuko igisubizo kiri mu maboko yawe.
KUPANUA ni product twakuzaniye iturutse mu Bu shinwa. Ikaba ikemura icyo kibazo cyo kugira ubugabo bugufi cyangwa bunanutse.
Va kuri bya bindi ku ko iyi yo izaguha umunezero hagati yawe n’umukunzi cg na madamu wawe. Hagarara ku izina ryawe ube umugabo uhamye Kandi ufite ijambo. Ikindi nakubwira kuri iyi product ya Kupanua iri oil ni uko icyo kibazo igikemura kabone n’ubwo waba waravutse ariko umeze, warasiramuwe nabi se cyangwa byarizanye mu bundi buryo.
Iyi product wayibona ku giciro cya 30000 Frw. Twandikire/Duhamagare kuri +250788920788
Niba kandi ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com