Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma birangira RIB ifunze abageni bari bagiye kubana, ababutashye bakubitwa n’inkuba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abageni bari baje mu bukwe, aribo Ntibaziyaremye Daniel w’imyaka 48 na Uzayisenga w’imyaka 29 ubwo bari bari mu muhango wo gusaba no gukwa, bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko umugabo yari yarasezeranye mu mategeko n’undi mugore. 

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Ntibaziyaremye Daniel asanzwe afite umugore basezeranye bari bamaranye imyaka icyenda kandi baranabyaranye abana batanu, aho batuye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke. 

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yari umucuruzi mu Isantere y’ubucuruzi ya Nyamirambo.  

Bivugwa ko Ntibaziyaremye yaragiranye amakimbirane n’umugore we wa mbere, ahita afatiraho gutereta Uzayisenga basanzwe baturanye.  

Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’uko bapanze ubukwe bwo gusaba no gukwa, umugore mukuru arabimenya, ahita abimenyesha RIB. 

Ku wa 7 Kamena 2024, ni bwo hari hari ubukwe bwo gusaba no gukwa, ndetse ngo uyu mugore muto yari amaze iminsi itatu iwabo yaraje gutegura ubukwe, ibikenerwa byose ku mugeni byaraguzwe, mu gihe umugore mukuru n’abana be bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya ibyategurwaga cyane ko umugore muto ari umuturanyi. 

Umugabo n’abamuherekeje benshi yari yaturukanye i Ngoma, imodoka ebyiri zuzuye, ngo babaye bagikandakira ahitwa ku Gataka, hafi y’ibiro bya Sitasiyo ya RIB ya Kagano i Nyamasheke, batungurwa no guhagarikwa na Polisi babona ikuyemo wa mugabo imwambitse amapingu bibaza ibyo ari byo barumirwa. 

Uwatanze aya makuru yagize ati “Natwe nk’abiteguraga ubukwe twishimiye ko abakwe baje, twayobewe uko bigenze, tukibijujura dusa n’abakubiswe n’inkuba.” 

“Amatelefoni acicikana ubwira abandi ibibaye, twumva abari bari mu mahema y’aho ubukwe bwari bubere batubwira ko n’umugore amaze kwambikwa amapingu bamusangishije umugabo we. Abari baherekeje umugabo bakase imodoka bari bajemo bisubiriye i Ngoma.” 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko gutabwa muri yombi kwabo kwari ngombwa kuko baregwa icyaha cy’ubuharike.  

Ati “Icya mbere ni uko biriya ari ibikorwa bigize icyaha cy’ubuharike kandi gihanwa n’amategeko, ni yo mpamvu bari mu maboko ya RIB.” 

Meya Mupenzi yaboneyeho kuburira abantu baharika abagore babo basezeranye byemewe n’amategeko, hatarabayeho urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa ngo amasezerano ya mbere aseswe, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.  

Anasaba abaturage kwirinda imigirire mibi nk’iyi, ko n’undi uzabifatirwamo azabihanirwa. 

Nyuma y’uko abageni batawe muri yombi hateguwe amafunguro n’ibinyobwa, byahise bihabwa abari batashye ubukwe.  

Bivugwa ko bashakaga kujijisha ubuyobozi ngo nyuma yo gusaba no gukwa bazanasezerane byemewe n’amategeko kandi amasezerano n’umugore wa mbere akiriho. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *