Ubushotoranyi bwongeye! Umusirikare wa DRC yagabye igitero ku Rwanda cyatumye bamwe mu baturage bashya ubwoba bwinshi cyane

Mu karere ka Rubavu aho u Rwanda rugabanira na Republica Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Petit Barriere, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024. 

Ahagana mu masaha ya Saa Sita za manywa nibwo umusirikare wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaze aho ibihugu byombi bigabanira ubundi arasa urufaya rwinshi rw’amasasu mu Rwanda. 

Ku bw’amahirwe, aya masasu nta muntu yakomerekeje cyangwa ngo amwice, ndetse ntabintu byinshi yangije uretse ibirahure by’inzu y’umuturage byamenaguritse. 

Bamwe mu baturage bavuze ko batangiye kugira ubwoba bitewe nayo masasu ndetse bamwe batangiye gutinya kujya I Goma. 

Umuturage uturiye aha hantu yagize Ati “Yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse, ubu ku mupaka abaturage bo mu Rwanda batangiye gutinya kujya i Goma, ndabona n’Abanyecongo barimo gutaha.” 

Abashinzwe umutekano w’u Rwanda bahise batangira gukurikirana iby’iki kibazo, mu gihe uwo musirikare warashe we yahise ajyanwa na bagenzi be nkuko ikinyamakuru Umuryango kibitangaza. 

Ibi byo kurasa ku Rwanda si ubwambere bibaye kuko  ahagana mu ma saa saba n’iminota 10 z’ijoro ryo kuwa 15 Mutarama 2024, abasirikare batatu ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye ku butaka bw’u Rwanda bafite imbunda zabo, bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, umwe ashatse kurwana araraswa arapfa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *