Ubutasi bw’Amerika buvuga ko Perezida Putin ari gutegura intambara izamara igihe kirekire muri Ukraine

Ubutasi bw’Amerika bwahishuye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ari gutegura intambara y’igihe kirekire muri Ukraine, ndetse n’iyo yashobora kugera ku ntsinzi mu burasirazuba ntibyasoza intambara.

Amerika ivuze ibi mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba, aho u Burusiya burimo kugerageza kugira igice bufata.

U Burusiya bwahinduye umuvuno bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba nyuma yuko Ukraine yihagazeho igashobora kubuza amagerageza yo gufata umurwa mukuru wayo Kyiv.

Ariko nubwo bimeze gutya, ubutasi bw’Amerika bwavuze ko abasirikare b’Uburusiya nta ntambwe ikomeye bari batera nk’uko BBC ibitangaza.

Umukuru w’ubutasi bw’Amerika, Avril Haines, ku wa Kabiri yabwiye akanama ko muri sena y’Amerika ko Putin agishaka “kugera ku ntego zirenze Donbas”, ariko ko hari “ukudahura hagati y’intego ze n’ubushobozi bwa gisirikare busanzwe [bwo mu ntambara isanzwe] bw’u Burusiya muri iki gihe”.

Yongeyeho ko Perezida w’u Burusiya “bishoboka” ko arimo yitega ko imfashanyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’Amerika kuri Ukraine igabanuka, mu gihe ukwiyongera kw’ibiciro ku masoko, ibiribwa bidahagije n’ibiciro by’ingufu birimo kurushaho kuba bibi.

Ariko Avril yavuze ko Perezida w’u Burusiya ashobora kwiyambaza “uburyo bukaze kurushaho” mu gihe intambara ikomeje – nubwo u Burusiya bwakoresha intwaro z’ubumara za nikleyeri ari uko gusa Putin abonye hari “inkeke ku kubaho” kw’u Burusiya nk’igihugu.

Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Amerika Scott Berrier yabwiye ako kanama ko muri sena ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine hagati yabo “hari ukuntu rwabuze gica”.

Mu mirwano ya vuba aha, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hane mu karere ka Kharkiv ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko imijyi ya Cherkasy Tyshky, Ruski Tyshky, Rubizhne na Bayrak yose yambuwe u Burusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko uduce Ukraine irimo kwigarurira turimo gutuma buhoro buhoro abasirikare b’u Burusiya bava muri Kharkiv, imaze igihe imishwaho ibisasu kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri.

Ariko yavuze ko Abanya-Ukraine “badakwiye kurema umwuka wo kwiyumvamo igitutu kirenze, aho intsinzi ziba zitezwe buri cyumweru ndetse na buri munsi”.

Ubutasi bwa Amerika buhishuye aya makuru mu gihe Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Gallagher, yavuze ko uburyo iki gihugu cyihutiye kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, bimaze guhungabanya ububiko bw’intwaro bw’iki gihugu.

Ni igikorwa ngo cyanabangamiye gahunda yo kohereza intwaro muri Taiwan, ishobora guterwa n’u Bushinwa mu bihe biri imbere.

Gallagher uhagarariye Wisconsin mu Nteko yabwiye Fox News ati: “Turimo kugira icyuho gikomeye mu bijyanye n’ububiko bwacu”.

Ikibazo ahanini ngo kiri ku bijyanye na Javelins, intwaro zirasa ibisasu bya missile zifasha cyane cyane mu kurasa ibifaru by’intambara.

Kugeza ubu ngo birasaba imbaraga nyinshi kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo bamaze gutanga muri Ukraine, nubwo cyari igikorwa cya ngombwa.

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bumaze guha Ukraine inkunga ya gisirikare ihwanye hafi miliyari 4$, ndetse bumaze kugeza ku nteko umushinga wa miliyari 33$ zo gufasha Ukraine, harimo miliyari 20$ zizagenda gusa ku bijyanye n’intwaro n’ubundi bufasha bwa gisirikare.

Javelins zirashishwa umuntu ayishyize ku rutugu, izimaze koherezwa muri Ukraine zisaga 5000. Hari amakuru ko icyo ari kimwe cya gatatu cy’intwaro z’ubwo bwoko Amerika yari ifite mu bubiko.

Hari amakuru ko uruganda Lockheed Martin rukora intwaro rwo muri Amerika, ruteganya gukuba kabiri ikorwa ry’ibisasu bya Javelin nk’uko umuyobozi warwo yabitangaje.

James Taiclet yabwiye CBS News kuri iki Cyumweru ko bashaka kugerageza gukora izi ntwaro 4.000 ku mwanya bavuye ku 2.100 ku mwaka.

Ni igikorwa ariko kizafata imyaka myinshi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko atewe impungenge n’uko Vladimir Putin w’u Burusiya atagifite uburyo bwo guhagarika intambara amaze amezi arenga abiri yarashoje muri Ukraine.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters by’Abongereza byabitangaje, Biden yavuze ko USA igiye kureba icyo yakora kuri iki kibazo.

Ati: “Putin ntabwo afite uburyo bwo gusohoka muri iyi ntambara ubu ngubu. Ndigushaka icyo twabikoraho”.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo Putin agira imibare myinshi, ku buryo ubwo yatangazaga ibitero kuri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, yibwiraga ko bizatuma umuryango wa NATO n’uw’Ubumwe bw’Uburayi izasenyuka, ariko ngo yaribeshye kuko ntacyo yigeze ihungabanaho.

Abona ari ngombwa ko USA iha Ukraine ubufasha bwihutirwa kugira ngo ingabo zayo zishobore guhangana n’iz’u Burusiya yita abashotoranyi.

U Burayi bushaka kwifunga imitungo y’u Burusiya bwafatiriye.

Abayobozi bakuru ba EU bakomeje kototera imitungo y’abaherwe bo mu Burusiya n’ubwizigame bw’icyo gihugu bafatiriye, ndetse bishobora guhabwa Ukraine nk’inkunga yo kwiyubaka.

Intumwa nkuru ya EU mu bubanyi n’amahanga, Josep Borell, yatangaje ko nka Leta zunze ubumwe za Amerika yigaruriye miliyari z’amadolari zari mu mitungo ya banki nkuru ya Afghanistan, akoreshwa nk’impozamarira ku bagizweho ingaruka n’iterabwoba icyo gihugu cyateje.

Bityo, ngo na EU yaba ifite ishingiro ryo gusuzuma niba igisubizo nk’icyo cyakoreshwa ku bwizigame bwa leta y’u Burusiya.

Yabwiye Financial Times ati: “Dufite amafaranga mu mifuka yacu, umuntu agomba kunsobanurira impamvu byaba byiza ku mafaranga ya Afghanistan ntibibe byiza ku mafaranga y’u Burusiya”.

Muri Werurwe ubwizigame bw’u Burusiya bwafatiriwe ku bwishi bugera muri miliyari $300 muri zahabu ndetse n’amafaranga y’amahanga byose hamwe birenga miliyari $600.

Ukraine ivuga ko intambara yagabweho n’u Burusiya nibura buri cyumweru yangiza ibikorwa remezo bya miliyari $4.5, ku buryo ibihombo byose bimaze kugera muri miliyari $600.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’u Burusiya, Alexander Grushko, yavuze ko igitekerezo cya Borrell “kitubahirije amategeko na gato”, ndetse gishobora kumaraho icyizere ibihugu byari bifitiye abanyaburayi n’uburengerazuba muri rusange nk’uko yabitangarije ibiro ntaramakuru RIA.

Perezida Joe Biden na we aheruka kuvuga ko imitungo y’abaherwe b’abarusiya yafatiriwe ikwiye guhabwa Ukraine.

Aheruka gusaba inteko ishinga amategeko kwemeza inkunga ya miliyari $33, harimo miliyari $20 mu ntwaro, miliyari $8.5 zo guteza imbere ubukungu na miliyari $3 mu bikorwa by’ubutabazi.

Biden yanasabye ko leta yemererwa kwigarurira imitungo y’abaherwe ba hafi y’ubutegetsi bwa Moscow, amafaranga abivuyemo agahabwa Ukraine.

Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko y’u Burusiya, Vyacheslav Volodin, yahise avuga ko nabo bazafatira imitungo y’abantu bo mu bihugu kiriya cyemezo kizaba cyafashwemo.

Yakomeje ati: “Ibivuyemo byakoreshwa mu guteza imbere igihugu cyacu”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *