Ubutumwa bwa Sadate Munyakazi kuri Gen (Rtd) James Kabarebe washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bwabiciye ku mbuga nkoranyambaga

Inshuti y’urubyiruko, Sadate Munyakazi wigize kuyora ikipe ya Rayon Sports yatanze ubutumwa bwo kwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru umunyabigwi General James Kabarebe, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Congo no mu Rwanda. 

Ku wa 30 Kanama 2023, Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yemeje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare barimo Jenerali James Kabarebe. 

Mu butumwa bwe, Sadate Munyakazi yavuze ko Gen (Rtd) Kabarebe ari indwanyi, umugabo nyamugabo, umwe mw’ishingiro ry’umutekano n’ituze ry’u Rwanda. 

Yavuze ko izina rya Gen (Rtd) Kabarebe wavutse mu 1959 mu bihe u Rwanda rwashyirwaga mu kangaratete rizwi ku Isi yose kandi rikigisha ibisirikare binyuranye ku Isi. 

Ati ” Uwo Mwaka nibwo havutse imfura, indwanyi, umunyempuhwe kandi umunyembaraga afande James Kabarebe.” 

Yavuze ko ubuto bwa Kabarebe yabuhariye kurinda umutekano w’abantu haba muri Uganda, mu Rwanda ndetse no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. 

Ni umugabo ngo wakoze ibikorwa na bacye ku Isi aho nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yayoboye urugamba rwo kubohoza Zaïre ( RDC) 1996-1997 akabikorana umurava kandi vuba vuba. 

Ati “Umugabo wabaye Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo 1998 ndetse akayobora kandi agakura Ingabo zitarenga 2000 mu mazi abira ubwo zari zigoswe n’iz’ibihugu birenga 7 bifite ingabo zirenga 85 000 ( Opération Kitona) akazigarura mu Rwanda 

Yongeraho ko “Uyu mvuga n’indwanyi kabuhariwe wamamaye mu Rwanda no kw’Isi yose, Indwanyi impesha ishema mfite ubu.” 

Sadate yagaragaje uko James Kabarebe yazamutse mu gisirikare kuva ku kuba umusirikare muto kugera yambaye ipeti rya Jenerali riruta ayandi mu gisirikare cy’u Rwanda. 

Ati ” Umusirikare mu ngabo z’ibihugu 3 ku buryo bwemewe n’amategeko ( Uganda, Rwanda na Congo), Umugaba Mukuru w’Ingabo mu bihugu bibiri mu buryo bwemewe n’amategeko ( Congo 1998 n’ U Rwanda 2002).” 

Yavuze ko ari umugabo udashobora gutandukanya n’Umutekano w’u Rwanda akaba nsoma mbike n’umwizerwa wa Perezida Paul Kagame. 

Ati “Kubaka ubwirinzi n’ubutasi butagereranywa hano muri Afurika, uyu mugabo Gen James Kabarebe yabikoze nkuwikorera.” 

Yashimangiye ko Gen (Rtd) James Kabarebe ari urutirigongo rw’umutekano w’u Rwanda no kubaka Igihugu kitajegajega, akarangwa n’ubumuntu, kwicisha bugufi kandi agafasha benshi. 

Sadate yavuze ko Gen (Rtd) Kabarebe yagize kandi uruhare rukomeye mu kubaka Siporo y’u Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse akaba yaranafashije ikipe ya Rayon Sports mu bihe bikomeye. 

Ati “Rubyiruko nshuti zanjye afande James Kabarebe n’urugero rwiza rw’urubyiruko rwitangiye kandi rwakoreye Igihugu cyacu, dutere ikirenge mu cya Mukuru wacu, twubahe ibyo bagezeho kandi tubirinde. I salute you my General.” 

General  (Rtd) James Kabarebe asanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano. 

UMUSEKE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *