Ubuzima bw’ Umufana wa Rayon Sports ukomeye, Rwarutabura buri mu kaga, ararwaye biteye ubwoba.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yateye benshi guhangayika nyuma yuko aya mashusho yagaragazaga Rwarutabura arwaye bikomeye. Yagaragaraga yabyimbye amatama cyane. 

Uyu mufana ukomeye wa Rayon Sports yatangaje ko yagiye kwa muganga bakamubwira ko iyi ndwara yayitewe n’inyama yariye zitujuje ubuzirantenge. 

Avuga ko Atari ubwambere arwaye iyi ndwara ndetse acyeka ko ayiterwa na biriya biryo bagenda barya mu nzira iyo bagiye gufana, avuga ko atazongera kubirya yabihariye abandi.  

Reba Video unyuze hano 

Mu yandi makuru agezweho mu mikino, AS Kigali yasabye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kwimurirwa umukino ifitanye na Kiyovu Sports, mu gihe na Musanze FC yasabye kwimurirwa uwayo na Muhazi. 

Ibaruwa Umuyobozi w’Icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice yandikiye FERWAFA ku wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024 isaba iri shyirahamwe kwimura umukino ifitanye na Kiyovu Sports ku wa Gatanu, kubera impamvu bavuga ko zitabaturutseho. 

Ikomeza igaragaza ko n’Urucaca rwabyemeye binyuze ku muyobozi warwo Nkurunziza Bugingo David. 

Isoza ivuga ko bikunze uyu mukino washyirwa ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024. 

Ni mu gihe kandi na Musanze FC yasabye FERWAFA kwimurirwa umukino izakiramo Muhazi United ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 kubera imurikagurisha riri kubera muri Stade Ubworoherane. 

Ibi bibaye nyuma y’aho AS Kigali na Musanze ariyo makipe yatangiye nyuma imyitozo kubera ibibazo yarimo. AS Kigali yasoje umwaka ushize mu buzima bugoye yatinze kubona ubuyobozi bushya ndetse n’amafaranga yo kwitegura umushya. 

Ni mu gihe Kiyovu yo yari mu ruhuri rw’ibibazo byo kwishyura amadeni ya miliyoni zirenga 400 Frw, yari yahagarikiwe kugura abakinnyi n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ndetse n’ibindi byinshi. 

Mu gihe iri shyirahamwe ryakwemera ubusabe bw’aya makipe, bivuze ko shampiyona yaba itangiranye ibirarane bine kuko APR FC na Police FC ziri mu Mikino Nyafurika, imikino yazo yashyizwe tariki 18 Nzeri 2024. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *