Ubwoba bw’intambara ikomeje gututumba mu kindi gihugu cyo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Ibihugu by’amahanga bikomeje kugira impungenge z’uko intambara ishobora kongera gututumba muri Sudani y’Epfo, nyuma y’ukwiyongera kw’umwuka mubi hagati y’abagize ihuriro riyoboye iki gihugu.  

Iki kibazo gikomeje gutera ubwoba, cyane cyane nyuma y’imirwano iherutse kuba muri Leta ya Upper Nile, aho abarwanyi bashyigikiye Visi-Perezida Riek Machar barwanye n’ingabo za Leta zishyigikiye Perezida Salva Kiir. 

Intandaro y’izi mvururu ni ubwumvikane buke hagati y’aba bayobozi bombi, nubwo mu 2018 bari basinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi.  

Uyu mwuka mubi wakajije umurego ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ubwo inyeshyamba zishyigikiye Machar zasakiranye n’ingabo za Leta, bikaviramo abaminisitiri babiri n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ku ruhande rwa Machar gutabwa muri yombi. 

Nyuma y’iyo mirwano, ibihugu by’amahanga byatangiye kugira impungenge z’uko Sudani y’Epfo ishobora kongera gusubira mu ntambara ya gisivile.  

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isaba abakozi bayo bose bakorera akazi katihutirwa muri Sudani y’Epfo kuhava bwangu, nyuma yo kubona ko umutekano ukomeje kuzamba. 

Amerika yasohoye itangazo ku Cyumweru riburira abaturage bayo, ibamenyesha ko imirwano ikomeje, kandi ko hari ibyago byinshi byo kugerwaho n’amasasu.  

Ibi bikomeje gufatwa nk’igihamya cy’uko igihugu cyaba kiri mu nzira yo gusubira mu mvururu nk’izabaye hagati ya 2013 na 2018, ubwo intambara ya gisivile yahitanye ibihumbi by’abaturage. 

Ubwoba bwo kwiyongera kw’imvururu bwafashe indi ntera nyuma y’aho kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yagabweho igitero ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.  

Ibi byateye impungenge ku mutekano w’abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakorera muri Sudani y’Epfo, cyane ko bamwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu bahise bahasiga ubuzima. 

Ku wa Gatandatu, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu yatangaje ko ibi bintu bishobora gusiba intambwe y’iterambere ryari rimaze kugerwaho kuva hasinywa amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi mu 2018.  

Nubwo iyo guverinoma y’ubumwe yari igamije guhagarika intambara, ibimenyetso bigaragaza ko ubusabe bwa Riek Machar bwo kugira ijambo rinini mu butegetsi bushobora kuba imvano y’izi mvururu. 

Kuba muri Sudani y’Epfo ikomeje gututumbamo intambara, bikaza bisanga indi mirwano iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta.  

Ibi bikomeje gutera impungenge mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), dore ko ibihugu byombi biri muri uyu muryango kandi bifite umutekano muke udashobora kwirengagizwa. 

Abasesenguzi ba Politiki yo mu karere bagaragaza ko ibibazo by’umutekano muri Sudani y’Epfo bishobora kugira ingaruka ku karere kose, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuhunzi, ndetse n’ubushyamirane bushobora kugera mu bihugu bituranye na yo.  

Gusa kugeza ubu, nta buryo bugaragara bwafashwe n’akarere cyangwa ibihugu by’amahanga ngo bihoshe izi mvururu, uretse amagambo yo kwamagana ibibera muri iki gihugu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *