Uganda: Abantu bane bari bari gutanga serivisi zishingiye ku butinganyi batawe muri yombi

Inzego z’Umutekano muri Uganda zataye muri yombi abantu bane bakoraga mu kigo gitanga serivisi za massage, bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gutanga serivisi z’abaryamana bahuje ibitsina. 

Abo bane batawe muri yombi bari abakozi b’ikigo Cloud 9 Massage and Chill Outs giherereye mu Karere ka Buikwe nk’uko Daily Monitor yabyanditse. 

Kuri uyu wa 21 Kanama 2023, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yo mu gace ka Ssezibwa, Hellen Butoto yavuze ko batawe muri yombi nyuma y’amakuru yahawe inzego z’umutekano atanzwe n’umwe mu bakozi b’icyo kigo wari utewe impungenge n’ibyo bikorwa bitemewe byakorerwaga muri iyo nzu. 

Ati “Umugore yahaye amakuru inzego z’umutekano agaragaza ko muri icyo kigo hari gutangwamo serivisi zishingiye ku butinganyi. Izo serivisi bazitangaga ku barimo n’Abahinde nka bamwe mu bakiliya babo b’imena.” 

Butoto yakomeje avuga ko ibi byazamutse nyuma y’aho uwo mugore watanze amakuru yagiranye amakimbirane n’umukoresha we, aho uwo muyobozi wabo yasabye abagabo kumwambura imyenda hanyuma bakamujugunya hanze yambaye ubusa. 

Yavuze ko uwo mukoresha we yamukuye mu Mujyi wa Mbarara amujyana muri ako Karere ka Buikwe abwiwe ko aje gukora mu nzu itunganya imisatsi no gutanga serivisi za massage, nyuma ngo asanga ari ibikorwa byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina n’ibindi bijyanye n’uburaya. 

Butoto abishimangira agira ati “Muri iyo nzu polisi yasanzemo igitsinagabo cy’igikorano, udupfunyika tubiri tw’ikiyobyabwenge cya shisha, amacupa y’amavuta akoreshwa muri massage no mu bikorwa by’ubutinganyi, camera ebyiri zifata amashusho n’amaguru yazo.” 

Muri Gicurasi 2023 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje itegeko rihana ubutinganyi na Perezida Museveni abiha umugisha, aho mu biteganyijwe muri iri tegeko harimo guhana abakora ubutinganyi n’ababwamamaza mu bana bakiri bato. 

Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n’urukiko ko akora ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu. 

Iryo tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku butinganyi bukaze cyane, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18 cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara y’ubuzima bwe bwose, nka Virusi itera Sida. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *