Uko Diamond Platnumz yashyizwe ku gitutu na Jason Derulo bakoranye indirimbo yatwaye Miliyoni 242Frw

Bigoranye kubona indirimbo Diamond Platnumz yahuriyemo n’undi muhanzi ntitange umusaruro ufatika. Uyu muhanzi yahuriye muri ‘Komasava Remix’ na Jason Derulo bakoranye mu buryo bugoranye ndetse bikamutwara akayabo. 

Imwe mu ndirimbo zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru mu Karere k’Ibiyagabigari ni “Komasava Remix”, Diamond yasubiranyemo na rurangiranwa mu njyana ya pop na RnB, Jason Derulo. 

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bihugu bitandukanye birimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Dubai aho aba bahanzi bombi bahuriye. 

Nk’uko byatangajwe n’Umujyanama wa Diamond, SK Sallam yavuze ko iyi ndirimbo yatwaye amafaranga arenga Miliyoni 242Frw [Miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania]. 

Ni amafaranga yakoreshejwe ku bintu bitandukanye birimo kwishyura aho yakorewe, abayikoze n’aho kurara aho byabaye ngombwa n’ibindi. 

SK Sallam avuga kuri iyi ngingo yagize ati: ”Iyi ndirimbo yakorewe ahantu hatandukanye, ikorwa n’aba ‘video director’ batatu. Yafatiwe mu duce turimo ubutayu bwa Dubai, muri Paris n’ahandi” 

Sallam avuga ko kimwe mu byatumye iyi ndirimbo ihenda kurushaho harimo no kuba yarahuriyemo abahanzi benshi, kandi byasabye Diamond kujya muri South Africa kugira ngo bafate amashusho na Chleye Nkosi na Khalil Hilson. 

Mu bindi basabwe gukora mu buryo bwihuse harimo kwishyura ikiguzi cyo gukorana Derulo aho bashyizwe ku gitutu ati: ”Ntabwo byari byoroshye gushyira buri kimwe ku murongo kuko nta mwanya wari uhari wo kwitegura. 

Twasabwe kwishyura Derulo byihuse, twagombaga kwishyura ahantu hatandukanye ho gukorera kimwe n’ikiguzi cyo kwemererwa gufatira amashusho i Dubai.” 

Sallam agaragaza ko basabwaga guhita batangira gukora kuko umwanya wari muto kuri buri kintu cyose. 

Iyi ndirimbo yihariye agahigo ko kugira abayirebye inshuro Miliyoni 1 kuri YouTube mu gihe kingana n’amasaha 14, mu gihe kitagera ku minsi ibiri yari yamaze kurebwa na Miliyoni zisaga 2. 

Kuva yajya hanze kuwa 25 Nyakanga 2024, kugera ubwo twakoraga iyi nkuru imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 4 kuri uru rubuga.Sallam SK ubwo yari kumwe na Diamond i Dubai mu ifatwa ry’amashusho ya “Komasava Remix”Jason Derulo n’itsinda rye bashyize ku gitutu Diamond ngo abishyure kugira ngo bahite barangiza akazi i Dubai.

InyaRwanda

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *