Uko Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byakiriye intsinzi ya Putin yateje impaka ndende

Perezida Putin yatsinze amatora yo ku cyumweru mu Burusiya, ku bwiganze bw’amajwi 87%, urebye nta gushidikanya kwari kuriho ko azatsindira manda ya gatanu. 

Perezida Putin ntavugwaho rumwe ku isi, cyane cyane nyuma yo gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022. 

Ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Ukraine birumvikana, biravuga ko amatora aheruka mu Burusiya nta demokarasi cyangwa ubwisanzure byari biyarimo. 

Vedant Patel umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabwiye abanyamakuru ati: “Ndumva navuga ntashidikanya, ko nta telephone izahamagara yo kumushimira ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” 

Norway/Norvège ihana urubibi n’Uburusiya yavuze ko kuba amatora yarakozwe no mu bice bya Ukraine byafashwe n’Uburusiya ari “uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga”. 

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine we yavuze ko amatora yo mu Burusiya yari “ukwigana” amatora ya demokarasi. 

Melanie Joly, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yavuze ko amatora yo mu Burusiya ataranzwe na demokarasi kandi yarimo inenge nyinshi. 

Abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko ari umunyagitugu udatinya kwica mu kwikiza abatavugarumwe nawe. 

Vuba aha bamushinje kwica Alexei Navalny wari ufunze, gusa we mu ijambo aherutse gutangaza yavuze ko ahubwo “niteguraga kumurekura mu iguranwa ry’imfungwa”, ko inkuru y’urupfu rwa Navalny nawe yamutunguye. 

Uretse mu Burusiya, no mu mahanga ntabonwa kimwe, intsinzi ye mu matora n’ibirimo kuyivugwaho birabyerekana. 

Mu burasirazuba no mu bihugu bimwe bya Africa abategetsi baho batangaje ko bishimiye intsinzi ya Putin. 

Umubare utari muto w’ibihugu bya Africa, usa n’uwifashe mu gushima ku mugaragaro intsinzi ya Putin. 

BBC 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *