Mu minsi ishize, umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi wajemo agatotsi mu buryo butari bwiza, u Rwanda ruca umubano n’iki gihugu ndetse rutegeka ko abadipolomate babwo basohoka ku butaka bwarwo mu masaha 48.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko u Rwanda rushinje u Bubiligi kuyobora umugambi wo kurusabira ibihano ku rwego mpuzamahanga, rugaragaza ko ibi bishingiye ku myumvire ishingiye ku mateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi muri Afurika.
Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame bwabaye nk’ihwa mu kirenge cy’u Bubiligi, ari nayo mpamvu iki gihugu gikomeje kugerageza kuruhungabanya.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Senateri Uwizeyimana yavuze ko u Bubiligi bwahisemo kuyobora ubugambanyi mpuzamahanga bugamije guhungabanya u Rwanda kuko butigeze bwihanganira ubutegetsi buriho ubu.
Ati: “Ubu butegetsi buyobowe na Perezida Kagame ntabwo u Bubiligi bwigeze bubwibonamo. N’ubundi ibyo kuvuga ngo hari umubano, za ambasade, byari ibintu byo kujijisha kuko kuva mu myaka ya 1990 uruhande rw’u Bubiligi rwari ruzwi.”
Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko u Bubiligi bwari ku ruhande rwa Perezida Habyarimana Juvenal ndetse bwigeze no kumwoherereza ingabo, ariko nyuma bukisubiraho.
Ibi bivuze ko iki gihugu cyakomeje kugira inyungu zihishe mu miyoborere y’u Rwanda, aho kidashobora kwihanganira impinduka zakozwe kuva mu 1994.
U Rwanda rushinja u Bubiligi gufata uruhande mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho rugaragaza ko iki gihugu cyinjiye mu bukangurambaga bugamije kurusabira ibihano.
U Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi bufite inyungu zihishe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo bukaba budashaka gukemura ikibazo binyuze mu biganiro ahubwo bukihutira gushyigikira uruhande rumwe.
Senateri Uwizeyimana yagize ati: “U Bubiligi bufatwa nk’igihugu gifite ubunararibonye mu Karere bityo uruhande bufashe nko mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bakumva ko ari rwo bagomba gukurikira.”
Ibi bisobanuye ko iki gihugu kigira uruhare rukomeye mu gutanga amakuru ayobya no kuyobora ibitekerezo by’ibihugu bikomeye by’i Burayi ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
U Rwanda rugaragaza ko u Bubiligi bukomeje gukoresha imyumvire y’ubukoloni mu buryo bushya, aho bushingira ku bihano nk’igikangisho cyo kugerageza gushyira igitutu ku bihugu bya Afurika.
Senateri Uwizeyimana yagize ati: “Ubona ko hari ikintu cy’ubukoloni mu isura nshya, bushingiye ku kuvuga ngo nimukore ibi bitagenze gutyo ntituzabaha inkunga.”
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rutakibona umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nk’ukwiye kuba ugengwa n’ubwoba cyangwa igitutu, ahubwo ugomba gushingira ku nyungu impande zombi zungukiramo.
Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko kuba u Rwanda rukomeje gutera imbere ndetse rukemera kugirana umubano ushingiye ku bwubahane n’ibindi bihugu bitavuze ko rugomba kwigamburuzwa.
Ati: “Ibihugu byose byo muri Afurika ntabwo bigomba gukomeza gukubitwa no kujya ku mavi. U Rwanda rwanze kujya ku mavi, niyo mpamvu rukomeje kugirirwa nabi.”
U Rwanda rugaragaza ko rutazemera iterabwoba ry’ibihano cyangwa igitutu cy’ubukoloni gishya, ahubwo rukomeza kwiyubakira ubushobozi bwo kwigenga no kugira ububasha bwo kwifatira ibyemezo bikwiye.
Igikorwa cyo guca umubano n’u Bubiligi ni kimwe mu byemezo bikomeye u Rwanda rwafashe ku rwego mpuzamahanga.
Ni icyemezo gishobora kugira ingaruka ku mubano w’u Rwanda n’indi miryango mpuzamahanga, cyane cyane mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ariko u Rwanda rugaragaza ko inyungu zarwo ari ukwihagararaho aho kwemera igitutu gishingiye ku nyungu za bamwe.
Ubushyamirane bw’u Rwanda n’u Bubiligi bushingiye ku mateka y’ubukoloni, aho iki gihugu cyakomeje kugira uruhare mu miyoborere ya Afurika mu buryo butaziguye.
Ibi birasa n’ibigaragaza ko u Bubiligi budashaka kwihanganira ko u Rwanda rwihagararaho, rugashaka gukomeza kugira ijambo ku cyerekezo cyarwo.
U Rwanda, ku rundi ruhande, rugaragaza ko rwiyemeje kwigenga, rugasaba ko umubano n’ibindi bihugu ugomba kuba ushingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange, aho kuba igitutu cy’ubukoloni gishya.
Kubera iyo mpamvu, umubano hagati y’ibi bihugu byombi uzakomeza kuba ikibazo kidasanzwe ku bijyanye n’imibanire mpuzamahanga mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X