Abantu 60 baburiwe irengero nyuma y’aho ishuri bari baherereyemo ryateweho ibisasu kuri uyu wa Gatandatu, mu gace ka Lougansk gaherereye muri Donbass muri Ukraine.
Hifashishijwe indege mu kugaba iki gitero maze bombe zifata ishuri rirasenyuka burundu nk’uko byatangajwe na Guverineri w’akarere cyabereyemo mu butumwa yanyujije kuri telegram ye.
Yavuze ko iri shuri ryarimo abantu 90, abagera kuri 27 bakaba ari bo babashije gukurwamo.
Ati: “Umuriro wazimijwe nyuma y’amasaha ane, ibisigazwa bikuweho haboneka imirambo ibiri. Abantu 60 bari bari mu ishuri bashobora kuba bapfuye”.
Icyo ashingiraho ni uko hatse umuriro ukomeye watewe na bombe yarashwe kuri iri shuri ryari ricumbikiye abaturage barihungiyemo kubera intambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi baje kuhagera kimwe no mu kandi gace byegeranye ka Chepilivka aho ikindi gisasu cyasenye inzu yari irimo abantu 11.
Abari muri iyi nzu hari amahirwe y’uko baba barokotse kuko bari munsi y’ubutaka nk’uko inkuru ya Cnews ibivuga.
Mu yandi makuru, umugore wa Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jill Biden, yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine, igihugu kimaze amezi asaga abiri cyugarijwe n’intambara.
Uru ruzinduko Jill Biden yarukoze ku Cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi 2022. Yinjiye muri Ukraine avuye muri Slovakia.
Amakuru avuga ko Jill Biden yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko yagiriye mu Burayi, aho yari kumwe n’imiryango y’impunzi muri Romania na Slovakia.
CNN yanditse ko amakuru ikesha umuvugizi we ari uko akihakandagiza ikirenge yahuriye na mugenzi we Olena Volodymyrivna Zelenska, madamu wa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, ku ishuri riri mu Mujyi wa Uzhhorod rikoreshwa mu gucumbikira abasivili barimo n’abana bakuwe mu byabo.
Jill Biden yabwiye abanyamakuru ko yifuje guhuza uruzinduko rwe n’Umunsi wahariwe Ababyeyi.
Ati: “Nashakaga kuza ku Munsi w’Ababyeyi. Natekereje ko ari ingenzi kwereka Abanya-Ukraine ko iyi ntambara igomba guhagarara, ko intambara yakoranywe ubukana kandi Abanyamerika bari kumwe n’abaturage ba Ukraine’’.
Ni ku nshuro ya mbere Zelenska yagaragaye mu ruhame kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga byeruye intambara kuri Ukraine.
Jill Biden na Zelenska bahuye imbonankubone nyuma y’uko mu minsi yashize bagiye bohererezanya amabaruwa.
Zelenska yashimye mugenzi we ku gikorwa yakoze cyo kubakomeza.
Ati: “Tuzi icyo bisaba kuri Madamu wa Perezida wa Amerika kuza hano mu gihe cy’intambara aho ibikorwa bya gisirikare biba buri munsi, ahatangwa amatangazo y’integuza buri gihe ndetse n’uyu munsi’’.
Inama yahuje Jill Biden na Zelenska yasoje bakora inama yamaze isaha muri iyo nyubako yahoze ari ishuri mbere y’intambara.
Jill Biden yabaye umuyobozi ukomeye muri Amerika ndetse uri hafi na Perezida Joe Biden wasuye iki gihugu mu minsi ya vuba.
Abandi bakigendereye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken; uw’Ingabo, Lloyd Austin basuye Kyiv muri Mata ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi, yariyo mu cyumweru gishize.
Mu 2010, Jill Biden yaherekeje Joe Biden wari Visi Perezida [ku butegetsi bwa Obama] mu rugendo rwabereye mu Mujyi wa Baghdad muri Iraq, igihugu cyakunze kurangwamo intambara.
Nyuma yo gusoza uruzinduko rw’umunsi umwe muri Ukraine, Jill Biden yasubiye muri Slovakia anyuze inzira yo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%


