Ukraine iri gutsindwa intambara, nta mbaraga igifite zo guhangana n’u Burusiya: Jenerali wa kimwe mu bihugu bya NATO.

Gen Rajmund Andrzejczak wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pologne, yatangaje ko Ukraine iri gutsindwa intambara ihanganyemo n’u Burusiya ndetse ko nta bushobozi igifite bwo gukomeza guhangana na bwo. 

Gen Andrzejczak yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Polsat, aho yavuze ko ibiri kuba kuri Ukraine muri iriya ntambara “biteye ubwoba cyane” mbere yo gushimangira ko “nta bitangaza bijya biba mu ntambara”. 

Perezida Vladimir Zelensky wa Ukraine mu ntangiriro z’uyu mwaka yirukanye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Valery Zaluzhny yasimbuje Gen Aleksandr Syrsky. 

Ni impinduka Andrzejczak zitagize zigira ikinyuranyo zizana, kuko ibibazo Ukraine imaze igihe ifite bitigeze bihinduka. 

Ku bw’uyu Jenerali wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Ukraine ikomeje guhura n’ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho ndetse n’Ingabo; ibyatumye ubushobozi bw’igisirikare cyayo bugabanuka cyane. 

Ati: “Barabura abantu barenga miliyoni 10. Ndabara ko ibihombo bibarirwa muri za miliyoni, si mu magana cyangwa mu bihumbi. Nta mafaranga ari muri iki gihugu, nta muntu n’umwe uhari wo kurwana. Abanya-Ukraine bari gutsindwa iyi ntambara”. 

Andrzejczak yagaragaje ko kimwe mu bibazo byugarije Ukraine harimo kuba za missile z’ubwirinzi zikomeje kuyishirana. 

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya mu kwezi gushize yatangaje ko abasirikare ba Ukraine babarirwa mu 444,000 ari bo ingabo zabwo zimaze kwicira mu ntambara ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri bihanganyemo. 

BWIZA 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *