Ukraine ishobora kubihomberamo! Ihere ijisho amafoto y’imyitozo karundura y’Ingabo z’u Burusiya mbere y’ibirori byo ku munsi w’intsinzi.

Kuri uyu wa Gatandatu, i Moscow mu Burusiya hasojwe imyitozo karundura y’Ingabo z’icyo gihugu ziri kwitegura akarasisi zizakora ku itariki ya 9 Gicurasi.

Zizaba zibuka intsinzi zagize mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo zahangamuraga Aba-Nazi ba Adolf Hitler, wari warigaruriye igice kinini cy’u Burayi ariko u Burusiya bukamubera ibamba.

Aka karasisi kizihizwa ku itariki ya 9 Gicurasi buri mwaka, ari nabwo Ingabo z’u Burusiya zari zigeze ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Reichstag, ndetse Ingabo z’Aba-Nazi zikamanika amaboko.

Ni itariki ifite kinini isobanuye cyane ku Burusiya, kuko iki gihugu cyatakaje abaturage barenga miliyoni 20 muri iyo ntambara yamaze imyaka ine.

Yatangiye ku itariki ya 22 Kamena 1941, ubwo Hitler yatenguhaga Joseph Stalin wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, agatera igihugu cye kandi impande zombi zari zaremeranyije ku masezerano y’amahoro.

Icyizere gishingiye kuri aya masezerano cyatumye Stalin yirara, yanga kumvira abayobozi b’ibindi bihugu bamubwiraga ko Hitler ari kumuteguraho igitero, ndetse yanga no kumvira inzego z’ubutasi z’igihugu cye.

Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo Ingabo z’u Budage, zari zarigaruriye ibihugu nka Pologne ku bufasha bw’u Burusiya, zinjiraga muri icyo gihugu zigamije kukigarurira mu gihe kitarenze amezi atatu gusa, mu gitero cyiswe ’Operation Barbarossa’.

Mu ntambara karundura, Ingabo z’Abadage zigaruriye ibice byinshi zigana Moscow, gusa kuko zari zaje zizeye intsinzi yihuse, ntabwo zari zitwaje ibikoresho bihagije birimo imyenda yo kwambara mu gihe cy’ubukonje.

Ubu bukonje nibwo bwaje kuba intandaro yo gutsindwa kwazo kuko bwabasanze ku rugamba rw’ahantu batazi neza, bubafatanya n’inzara ndetse n’urufaya rw’amasasu y’Abarusiya maze ibihumbi by’abasirikare b’Abadage bihasiga ubuzima, abandi benshi basubira inyuma kuko nta ntwaro bari bagifite, ari nacyo cyahaye Ingabo z’u Burusiya kugira akanyabugabo katumye zitangira kwisuganya no gusubiza inyuma umwanzi.

Muri Gicurasi 1945, izi ngabo zari zigeze mu Budage, mbere y’uko Komanda w’Ingabo z’u Budage amanika amaboko ku itariki ya 9 Gicurasi uwo mwaka.

Bitewe n’itandukaniro ry’amasaha, u Burayi bwizihiza uyu munsi ku itariki 8 Gicurasi buri mwaka, mu gihe mu Burusiya ari ku itariki 9.

Mu 2015, Ukraine yakoze ikintu kidasanzwe ubwo yahinduraga umunsi yizihizaho iyi ntsinzi, iwuvana ku itariki ya 9 Gicurasi iwushyira ku itariki ya 8, mu rwego rwo kuwizihiza igihe kimwe n’ibihugu byo mu Burayi.

Ibi byatanze ubutumwa bubi Leta y’u Burusiya, binakomeza kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi waje no kuvamo intambara iri kubihuza magingo aya.

Iyi ntambara ifitanye isano n’amateka tumaze kugarukaho hejuru, kuko imwe mu mpamvu zayo, nk’uko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yabitangaje, ni ukwirukana ’Aba-Nazi’ bayoboye Ukraine.

Ubwo Aba-Nazi bageraga muri Ukraine bagana mu Burusiya mu 1941, bamwe mu baturage ba Ukraine babiyunzeho mu mutwe wabo wihariye, aho bari bayobowe na Stepan Bandera.

Uyu mutwe wanifatanyije n’Aba-Nazi mu kwica Abayahudi bari batuye muri Ukraine, muri Jenoside yabakorewe.

Icyo uyu mutwe wapfaga n’u Burusiya ni uko washinjaga ubutegetsi bw’icyo gihugu kuba bwaricishije inzara Abanya-Ukraine.

Kugeza n’uyu munsi, hari ibisigisigi by’uyu mutwe bikiri muri Ukraine, aho hari abantu bashyigikira ibitekerezo by’Aba-Nazi mu buryo bweruye, ndetse bari no mu Ngabo za Ukraine.

Barwanye cyane ku Mijyi nka Mariupol ndetse bakaba banarinze Umurwa Mukuru, Kyiv, mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.

Aba bantu bafite ibitekerezo by’Aba-Nazi bafite umutwe wihariye mu Ngabo za Ukraine, aho ari bo ba mbere bahawe imyitozo karundura n’Ingabo za Amerika kuva mu 2016, ubwo icyo gihugu cyatangiraga gutoza Ingabo za Ukraine.

Byitezwe ko ubwo Ingabo z’u Burusiya zizaba ziri mu karasisi, hazagaragazwa zimwe ntwaro z’u Burusiya ndetse bigakekwa ko Perezida Putin ashobora gutangaza icyiciro cya kabiri cy’intambara Ingabo ze zirimo muri Ukraine.

Perezida Putin niwe washyize imbaraga mu kwizihiza uyu munsi, akawukoresha cyane mu gukwirakwiza ibitekerezo bye mu baturage.

Uyu munsi wizihijwe bwa mbere mu 1965, ariko ushyirwamo imbaraga nyuma y’isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu 1991.

Kuri uyu munsi, abaturage bafite ababo baguye muri iyi ntambara ya Kabiri y’Isi, bazana amafoto yabo mu mihanda bakayerekana, ikimenyetso na Perezida Putin yigeze gukora, dore ko umubyeyi we yari mu mitwe y’inyeshyamba yarwanyaga Aba-Nazi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *