Umusirikare w’u Burusiya w’imyaka 21 y’amavuko yemeye ko yishe umusivile udafite intwaro, mu rubanza rwa mbere ku byaha by’intambara kuva itangiye muri Ukraine.
Vadim Shishimarin yemeye ko yarashe umugabo w’imyaka 62 nyuma y’iminsi micye ibitero by’u Burusiya muri Ukraine bitangiye.
Ibi nibimuhama ashobora gukatirwa gufungwa burundu.
Iyi mfungwa yazanywe mu cyumba gitoya cy’urukiko i Kyiv yambaye amapingu, kandi irinzwe bikomeye. Yasaga n’ufite igihunga, kandi kenshi akaba yubitse umutwe.
Kateryna, umupfakazi w’umugabo wishwe yari yicaye muri metero nkeya hafi y’uyu uregwa.
Yihanaguye amarira ubwo uyu musirikare yari yinjijwe mu rukiko, maze aricara akurikirana umushinjacyaha avuga uko umugabo we Oleksandr Shelipov, yarashwe mu mutwe.
Umucamanza yabajije Vadim ati: “Uremera ibyo uregwa?”, undi arasubiza ati “Yego”.
“Byose?”, Vadim nanone avuga buhoro ati: “Yego”.
Abashinjacyaha bavuga ko Vadim yayobora ‘unit’ y’igifaru ubwo urukurikirane rw’imodoka zabo zaterwaga.
We n’abandi basirikare bane bibye imodoka maze berekeza hafi y’ahitwa Chupakhivka mu burasirazuba, bahuye na Oleksandr ari kw’igare, nk’uko abashinjacyaha babivuze.
Bavuze ko Vadim yategetswe kumwica, agakoresha Kalashnikov mu kubikora.
Ibiro bya perezida w’u Burusiya, Kremlin, mbere byari byatangaje ko bitigeze bimenyeshwa iby’urwo rubanza.
Urubanza rw’uyu musirikare rwahise rusubikwa nyuma gato y’uko uriya mupfakazi yumvise ko Vadim yemeye kwica umugabo we.
Rurasubukurwa none kuwa kane mu cyumba kinini cy’urukiko.
Kateryna yabwiye BBC ducyesha aya makuru uko yabashije kwihangana mu rukiko agakurikira.
Ati: “Numvise mugiriye [Vadim] impuhwe. Ariko icyaha nka kiriya – ntabwo namubabarira”.
Ukraine ivuga ko yanditse ibikorwa birenga 10,000 bishobora kuba ibyaha by’intambara byakozwe n’ingabo z’u Burusiya.
Umushinjacyaha mukuru wa Ukraine Iryna Venediktova yanditse kuri Twitter ati: “Kuri uru rubanza rwa mbere, turatanga ubutumwa ko buri munyabyaha wese, buri muntu wategetse cyangwa warebereye ibyaha muri Ukraine ntaho azabihungira”.
Moscow ihakana ko abasirikare bayo bibasiye abasivile, ariko abakora iperereza bamaze igihe bakusanya ibimenyetso by’ibyo bita ibyaha by’intambara ngo bazabishyikirize urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
ICC yohereje abantu 42 b’inzobere mu iperereza gufasha abakozi ba Ukraine mu kugenza ibyo byaha.
U Burusiya nabwo byitezwe ko bushobora kuzaburanisha bamwe mu mfungwa z’intambara bufite bubarega ibyaha by’iterabwoba.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%