Ni gake cyane uzabona imiryango nyarwanda yashyingiranye ubugira kabiri, abasore babiri bo mu muryango umwe bagashaka abakobwa babiri bo mu wundi cyangwa umusore n’umukobwa wo mu muryango umwe bagashakana na bagenzi babo bo mu wundi.
Nubwo bidakunze kubaho, ibi byagaragaye mu muryango wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda n’uw’umunyemari, Félicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhungu wa Habyarimana witwa Jean‐Pierre Habyarimana yarongoye umukobwa w’uyu munyemari witwa Bernadette Uwamariya, nyuma y’aho undi mukobwa wa Kabuga witwa Françoise Mukanziza arongorwa n’umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana.
Hari abakeka ko kuba iyi miryango ibiri yarashyingiranye ubugira kabiri byaba byaraturutse ku bucuti busanzwe, ariko si ko bimeze kuko uhereye no mu bwana bw’aba bagabo bombi ntaho bari baziranye.
Kugira ngo wumve neza umubano w’aba bagabo bombi birasaba ko duca mu mateka avunaguye ya buri umwe.
Juvénal Habyarimana yabonye izuba ku wa 8 Werurwe 1937, avukira muri komine Rambura ho muri Gisenyi. Se yari Jean‐Baptiste Ntibazirikana, umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika nyina akaba Suzanne Nyirazuba.
Ku rundi ruhande Kabuga we yavukiye mu yahoze ari Komine Mukarange, Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru mu 1935.
Nyuma y’aya mateka igirukiraho ni ukwibaza uburyo aba bagabo bavukiye mu bice bitandukanye baje kuba inshuti magara kugeza n’aho Kabuga ashyigikira umugambi wa Jenoside wateguwe na Leta ya Habyarimana wari waramushyingiye abakobwa babiri.
Kabuga yateye inkunga politiki mbi y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Yabaye Perezida wa Komite y’agateganyo yiswe Fonds de Défense Nationale (FDN), anaba Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM yamamaje umugambi wo kurimbura abatutsi mu 1994.
Zimwe mu ngero zibigaragaza ni uko, Kabuga, ari umwe bantu, bashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.
Byagizwemo uruhare n’umugore wa Habyarimana
Abakurikiraniye hafi ubutegetsi bwa Habyarimana bavuga ko ibyakorwaga byose byagirwagamo uruhare n’umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana.
Agathe Kanziga yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba inzira yo kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.
Muri uku gushinga akazu, Agathe Kanziga yari akeneye abantu bafite amafaranga bazajya batera inkunga ubucuruzi bwabo. Uku niko Agathe Kanziga yaje guhura na Kabuga.
Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko aba bombi bahujwe na Joseph Nzirorera wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo.
Umwe mu bazi neza amateka y’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga waganiriye na kiriya gitangazamakuru, yavuze ko umugore wa Habyarimana yahuye na Kabuga ataraba umucuruzi ukomeye cyane.
Ati: “Kabuga yari umucuruzi usanzwe nk’abandi bose ariko biza kugaragara ko Agathe Habyarimana ari kubaka akazu, agakenera rero abantu b’abacuruzi bazajya babona amasoko ya Leta. Kabuga yari aziranye na Nzirorera wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, niwe wamugejeje ku mugore wa Habyarimana”.
Bakimara kumenyana, umugore wa Habyarimana ngo yatangiye kujya aha Kabuga amasoko yose ya Leta. Ibi yabikoraga afatanyije na Colonel Elie Sagatwa wari musaza we.
Ati: “Kabuga yazamutse kuko bamuhaga amasoko yose, urumva ko ufite amasoko ya Leta ntabwo uriha imisoro na we rero yamenya ko umugore wa Habyarimana akeneye amafaranga yihutirwa, akabwira Kabuga akayamuha”.
Mu masoko Kabuga yagiye ahabwa harimo ajyanye no kugemurira abasirikare ibyo kurya, kuva ku cyayi cya mu gitondo kugeze ku ifunguro rya nijoro. Kabuga kandi yahawe isoko ryo kugurira abasirikare imyambaro n’inkweto.
Uretse aya masoko mu bijyanye n’igisirikare, Kabuga abifashijwemo n’umugore wa Habyarimana yagiye ahabwa n’andi masoko arimo ayo kugura ibyuma byakoreshwaga na Electrogaz mu kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.
Imvano yo gushyingirana ubugira kabiri
Nyuma yo kubona ko Kabuga ari kugenda arushaho gutera imbere, umugore wa Habyarimana yashatse uburyo yarushaho kumwiyegereza kugira ngo azanabafashe gusohoza umugambi wa jenoside wari urimo utegurwa na Akazu.
Agathe Habyarimana abigiriwemo inama na basaza be, yeretswe ko nta buryo ibi yabigeraho atari ugushyingira abahungu be abakobwa ba Kabuga.
Uyu mutangamakuru yakomeje agira ati: “Kabuga yabaye umukire ukomeye cyane, kugira ngo Agathe Habyarimana amwiyegereze, abahungu ba Kabuga barongora abakobwa ba Habyarimana”.
Ubukwe bwa Jean‐Pierre Habyarimana na Bernadette Uwamariya, ababubonye bavuga ko ari bumwe mu bw’igitangaza bwigeze buba mu Rwanda. Bwabereye mu Mujyi wa Kigali bwitabirwa n’abantu bakomeye barimo n’umuryango w’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, n’uwa Zaïre, Mobutu Sese Seko.
Boniface Rucagu yigeze kuvuga ko mbere y’uko umuhungu wa Habyarimana arongora umukobwa wa Kabuga, uyu mugabo yari umucuruzi usanzwe.
Ati: “Mbere umuhungu wa Habyarimana ataraza gusaba umukobwa wa Kabuga, muri iki gihugu abantu beza abantu bavugaga b’intama z’Imana bavugaga Kabuga. Yari umucuruzi ufite amafaranga ucisha make kandi wiyoroshya. Ibintu byahindutse aho ashyingiriye kwa Habyarimana, nibwo yatangiye kujya mu mabanga y’Akazu, aninjira muri politike”.
Yavuze ko uku gushyingirana kwatumye imiryango yombi irushaho gushyigikirana ndetse Kabuga yinjizwa mu mugambi wa Jenoside atangira no kwerekwa uko azawutera inkunga.
Ati: “Igihe bakeneye gutera inkunga Interahamwe Kabuga niwe watanze amafaranga, bashatse gushinga RTLM Kabuga niwe watanze amafaranga”.
Yamaze umwaka acumbikiye Agathe
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Agathe Habyarimana yahungiye mu Bufaransa, ariko amakuru avuga ko yagiye akomeza kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo hatangiraga intambara yo guhirika Mobutu ku butegetsi, Agathe Habyarimana wari muri Congo yahise ahungira muri Kenya, aho bivugwa ko Kabuga yabaye igihe kinini.
Avuga kuri ibi, uyu mutangamakuru yagize ati: “Kiriya gihe cya Kabila atera Congo yagize ubwoba ajya kuba muri Kenya, Kabuga niwe wamwakiriye amuha inzu yo kubamo. Ni we wamuhaye ibikenewe byose amutunga umwaka wose, kandi bari bafitanye icyo gihango cyo kuba abana bararongoranye, Kabuga yari azi ko uriya mugore ariwe wamukijije”.
Yakomeje avuga ko no mu gihe Agatha Habyarimana yari amaze kujya i Burayi yakomeje kujya yohererezwa amafaranga na Kabuga.
Nubwo umugambi wo kongera gushyingirana nawo wari waratangiye gutegurwa mbere ya 1994 waje kugerwaho mu 1995 maze Françoise Mukanziza, undi mukobwa wa Kabuga arongorwa na Léon Habyarimana. Ubukwe bwabo bubera muri Kenya.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com