Umugabo wari umaze igihe gito avuye i Wawa yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Ndizeye Eric, umuturage wo mu Karere ka Rutsiro, yafashwe nyuma y’iminsi icumi avuye mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu, icyaha bivugwa ko cyabaye mu myaka itandatu ishize, mu 2019. 

Uyu mugabo w’imyaka irenga 30 yafatiwe mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Bunyunju, mu Murenge wa Kivumu, aho bivugwa ko yari yagarutse nyuma yo kurangiza igihe cye cy’igorororwa. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru y’abaturage bavuze ko yidegembya, kandi bikekwa ko ashobora kuba yarageragezaga kwihisha inzego z’umutekano. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ashimangira ko ubutabera bw’u Rwanda butajya bujenjekera abakora ibyaha, kabone n’iyo byaba byararangiye igihe kinini gishize. 

Yagize ati: “Nibyo, uwo muntu turamufite kuri polisi. Akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha bivugwa ko cyabaye mu 2019.” 

“Yari yaratorokeye i Kigali, aza gufatirwa mu bindi byaha bitandukanye yoherezwa Iwawa. Nyuma yo kurangiza igorororwa, yagarutse iwabo ari bwo yafashwe. Kuri ubu ari kubazwa, kandi ubutabera buzafata umwanzuro uko bikwiye.” 

Iyi dosiye irimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho kuri ubu Ndizeye afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku cyaha akekwaho. 

Mu Rwanda, icyaha cyo gusambanya umwana gifatwa nk’icyaha gikomeye cyane, cyane cyane iyo gikorwa ku mwana uri munsi y’imyaka 14. Itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Ingingo ya 14 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu. 

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bakomeje gusabwa gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese ukekwaho ibyaha nk’ibi, kugira ngo ababikora babiryozwe kandi abana barindwe ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *