
Umugabo w’imyaka 30 witwa Buguwa Kwaji, ukomoka mu mujyi wa Adamawa muri Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka ibiri.
Polisi yo muri Adamawa yatangaje ko uyu mugabo yajyanywe kuri polisi n’ababyeyi b’umwana wahohotewe. Uyu mugabo ageze kuri polisi yiyemereye icyaha.
Imbere y’itangazamakuru uyu mugabo yavuze ko inzoga arizo zamwoheje.
Yagize ati ” Ubwo nari nanyweye nasinze, umwana yaje ansanga aho narindyamye atangira gukinira ku mubiri wange, uko akomeza kunyiniraho kwihangana byaranze nanirwa no kwifata bituma musambanya”.
Yakomeje avuga ko ubwo yari ari gukora ibi bikorwa biteye isoni, mukuru w’umwana ko ariwe wamufashe ndetse aramuhururiza.
Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo afite umugore utwite inda nkuru ndetse witegura kubyara nkuko byatangajwe n’abatanga buhamya.
Rwamagana: Abaturage bagenera ’agashimwe’ abayobozi baburiwe
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bajya kwaka serivisi ku bayobozi b’inzego z’ibanze bayibaha mu buryo bwihuse bakabagenera agashimwe, baburiwe ko ari ruswa baba bari gutanga, basabwa kudatanga ikiguzi kuri serivisi bemerewe n’amategeko.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023, ubwo Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC-Rwanda) bunguranaga ibitekerezo n’abaturge bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari ku bikorwa byo gukumira no kurwanya ruswa.
Abo mu Nteko Ishinga Amategeko bari muri iri huriro basuye aka Karere barimo Senateri Habiyakare François na Depite Uwineza Beline, bose basanzwe babarizwa muri iyi komisiyo.
Abaturage batandukanye bahawe umwanya bagaragaza inzira abo mu nzego z’ibanze bakoresha babaka ruswa harimo izwi nk’ikiziriko, iyi ikaba ari ruswa yakwa muri gahunda ya Girinka kugira ngo uyihabwe, hari abakwa amafaranga ngo bagezweho ibikorwaremezo, hakaba n’abandi bakwa amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi nubwo ngo muri uyu Murenge ibi bikorwa ari bike cyane.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyagakombe mu Kagari ka Ruhunda, Twagirayezu Faustin, yavuze ko nta bayobozi bacyaka ruswa abaturage ahubwo ko umuturage usigaye umukemurira ikibazo, nyuma akazaza kugushimira.
Ati “Niba ari serivisi runaka ashaka nko kumusinyira icyangombwa urabimukorera hanyuma akagenda yishimye, nyuma rero hari ubwo agaruka kugushimira wenda akaguha agashimwe runaka.”
Umuturage witwa Musabyimana Clementine nawe yavuze ko abayobozi benshi bo mu nzego z’ibanze batacyaka abaturage ruswa ahubwo ko aguha serivisi neza wakumva wishimye ukaba wamuha agashimwe.
Ati “Njye ntabwo birambaho ariko hari igihe umuntu aguha serivisi neza ukumva wamushimira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yamaganye uyu muco wo guha agashimwe abayobozi ngo kuko batanze serivisi neza, avuga ko abayobozi bo mu Rwanda bari mu byiciro bibiri kandi bose hari ibyo Leta ibagenera ku buryo badakeneye akandi gashimwe.
Ati “Ibyiciro bya mbere ni abayobozi bakora akazi ka Leta kazwi bahembwa na Leta, hakaba n’abandi bayobozi dufite bo bitwa abakorerabushake, harimo nka komite z’Umudugudu, komite z’Abunzi, abo bose ni abayobozi kandi mbere yo kwinjira mu nshingano urahirira kuzazikora neza udasabye ikindi gihembo. Ari uhembwa na Leta nk’umukozi wa mishahara n’iryo shimwe, ari umukorerabushake nta rindi shimwe uretse gukemura ikibazo.”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje yibutsa abayobozi bo mu byiciro byose kudahirahira baka agashimwe abaturage kuko ngo babakemuriye Ibibazo, avuga ko uzafatwa yabikoze azabihanirwa nk’uwatse ruswa umuturage kandi n’uwo muturage nawe agafatwa nk’uwatanze ruswa.
Ati “Umuturage nawe namubwira nti ishimwe iryo ariryo ryose aho riva rikagera, ryose ni ruswa. Ntabwo mbujije umuturage uturanye na runaka basanzwe basangira mu kabari gukomeza gusangira ariko kuza kumugurira icupa ngo ni uko yaguhaye icyangombwa iki n’iki ni ruswa kandi ari uyitanze ni ruswa, ari uyihawe ni ruswa, babane uko babanaga ariko be guhemba abayobozi ngo ni uko babahaye serivisi.”
Senateri Habiyakare François, yibukije abaturage ko serivisi bahabwa bazemerewe n’amategeko badakwiriye kuzitangira ikiguzi cyangwa ngo batange ruswa.
Yakomeje avuga ko nubwo muri iki gihe ruswa isigaye itangwa mu buryo buhishe inzego zose zahagurukiye kuyirwanya, ashishikariza abaturage kutayitanga ahubwo bagatunga urutoki abayobozi bayibaka.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
