Umugabo witwa Bizumuremyi yatunguye benshi asezerana n’umugore we aryamye mu ngobyi y’abarwayi amazemo amezi umunani – Amafoto

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, umugabo witwa Bizumuremyi Jean uzwi ku izina rya Bahiga, wo mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, yahawe Isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka. 

Uyu mugabo w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine Tuyishime w’imyaka 32, buri wese agasezeranya mugenzi we kumukunda no kumwubaha kugeza batandukanyijwe n’urupfu, hari abagiye barira, batabitewe n’akababaro, ahubwo bitewe n’amarangamutima yo kubona Tuyishime asezeranira umugabo we kumukunda, nyamara amaze amezi umunani ateguka, nta n’icyizere cy’uko byahinduka kuko umugabo ngo yamunzwe uruti rw’umugongo. 

Umuturanyi wabo witwa Joseline Uwitonze yavuze ko uretse kuba uriya mugabo ateguka, n’izindi ngingo ze z’umubiri nk’amaguru n’intoki byatangiye kwihina. Arababara cyane, akanahora ataka, bituma hari abakeka ko arwaye kanseri, n’ubwo nta muganga wabyemeje.  

Ati “Kubera ubukene no kutagira mituweri yivuje ku Bitaro bya Kabutare bamubwira ko uruti rw’umugongo rwe rugenda rumungwa. Icyo gihe yari akibasha kwicara. Bamwohereje gukomeza kwivuriza kuri CHUB, abura ubushobozi, ahita ajya kurwarira mu rugo, aho aba nta n’umuti wo kumworohereza ububabare.” 

Bivugwa ko imvano yo kwiyemeza gushyingiranwa n’umugore we, wari watangiye kujya gusengera mu barokore, ngo yabaye ko abana Uwitonze ategurira guhabwa isakaramentu ry’ugukomezwa kuri paruwasi ya Ngoma bagiye gusura uriya mugabo kuko arwaye, bakanamushyira impano zavuye mu bushobozi bakomoye ku babyeyi babo.  

Nubwo bari basanzwe ari abagatolika kuko bombi (umugabo n’umugore) babatijwe bagahabwa ukaristiya bakanakomezwa, bari barasezeranyijwe n’ubuyobozi, ariko nta sakaramentu ry’ugushyingirwa bari barahawe. 

Icyakora kubera ko Bahiga atakibasha kweguka, Padiri yazanye burankari yo kumutwaraho asohorwa mu nzu ajyanwa ahaturiwe igitambo cya misa hafi y’iwe (mu nzu yasigiwe n’ababyeyi), cyabayemo kubasezeranya ndetse no kubatiza abana babo babiri. Umukuru ubu afite imyaka ine, naho umutoya ubu afite umwaka umwe n’amezi atatu. 

Ku bijyanye n’impamvu yo gusezeranya abantu babiri harimo n’utabasha kweguka, Padiri Eric Twizigiyimana, asobanura ko mu myemerere ya Kiliziya gatolika, roho y’umuntu idapfa nyuma y’ubuzima bwo ku isi, umuntu akaba agomba kuyitegurira uko izabaho, akiri ku isi, akora ibikorwa byiza.  

Ati “Imana idutegurira kugira ubuzima bwiza kandi ikaduha n’inzira yo kunyuramo twitagatifuza y’amasakaramentu, kandi buri sakaramentu rikagira ingabire zaryo.” 

Muri ayo masakaramentu rero harimo n’iryo gushyingirwa riha abashakanye uburenganzira bwo kubana, bakiyemeza kubana bakundanye, bakazatandukanywa n’urupfu, kandi bakazarera neza abana bazabyara.  

Ngo si n’ubwa mbere muri Kiliziya bashyingiranya abantu harimo n’urwaye, kuko hari n’abo Padiri Twizigiyimana yivugira ko aherutse yashyingirira mu bitaro mu gitondo, nyuma ya saa sita umugabo ari na we wari urwaye agapfa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *