Mu buzima bw’ibyamamare, urukundo ni kimwe mu bintu bigoye kuramba bitewe n’impamvu zitandukanye.
Iman Shumpert na Teyana Taylor, babaye icyitegererezo cy’urugo rukundwa n’abatari bacye, gusa nyuma y’imyaka irindwi bari bamaranye nk’umugabo n’umugore, urukundo rwabo rwarangiye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu mwanzuro wafashwe n’umucamanza wa Fulton County nyuma y’uko Taylor yari yatanze ubusabe bwo gutandukana mu ibanga muri 2023.
Iman Shumpert, wahoze ari umukinnyi wa NBA ukomeye cyane by’umwihariko mu ikipe ya New York Knicks, yahuye na Teyana Taylor, umuririmbyi w’ikirangirire, umubyinnyi, n’umukinnyi wa filime, bakundana byimazeyo.
Urukundo rwabo rwatangiye nk’inkuru nziza ya Hollywood, bagaragara mu itangazamakuru nk’abantu bakundanye bikomeye.
Iman yamenyekanye cyane muri NBA, ariko kandi yagiye agaragaza impano ye mu mwidagaduro, harimo no gukina filime no gukora umuziki.
Ku rundi ruhande, Teyana yari yaramaze kwigarurira imitima y’abafana kubera ubuhanga bwe mu muziki ndetse no mu mwidagaduro.
Nyuma yo kurushinga mu 2016, bombi bashimishije abakunzi babo babinyujije mu mafoto n’amashusho yerekana umuryango wabo wishimye, cyane cyane abana babo babiri babakundaga urukundo rudasanzwe.
Iman yagize uruhare runini mu buzima bw’umuryango we, ndetse rimwe na rimwe yakundaga kuvuga ko kuba se w’abana ari ibintu bimushimisha cyane.
Igihe Teyana Taylor yatanze ubusabe bwo gutandukana muri 2023, byabanje kuba ibanga, gusa nyuma biza kujya ahagaragara.
Kuri benshi, byatunguranye, kuko bari bazwi ndetse banafatwa nk’icyitegererezo mu rukundo.
Nubwo batigeze bavuga impamvu nyamukuru yatumye batandukana, amakuru avuga ko habayeho kutumvikana kw’imbere mu rugo ndetse n’itandukaniro mu cyerekezo cy’ubuzima bwabo.
Ubushishozi bw’urukiko bwagaragaje ko Teyana Taylor ari we wegukanye imitungo myinshi y’uyu muryango, harimo inzu enye zifite agaciro ka miliyoni $10, imodoka zihenze nka Maybach ya $300,000 na Mercedes Sprinter ya $70,000, ndetse na bisi.
Muri iyi mitungo, Teyana yahawe kandi uburenganzira bwuzuye ku bigo bye by’ubucuruzi, bimwemerera kwigenga mu bijyanye n’ubukungu bwe bwite.
Ku bijyanye no kurera abana babo babiri, urukiko rwategetse ko Iman Shumpert azajya yishyura $8,000 buri kwezi nk’inkunga y’abana ndetse akanishyura amafaranga y’ishuri ryigenga bazigamo.
Nubwo bimeze bityo, bombi bemeye gukomeza kugumana uburenganzira bwo kurera abana babo, bakabafasha gukurira mu buzima butekanye.
Ku rundi ruhande, Iman yasigaranye inzu ye iri i Miami, kimwe n’indi mitungo iri muri South Georgia na Decatur.
Yagumanye ibindi bikoresho bye bwite, birimo imodoka n’imirimbo ihenze, bikaba byerekana ko itandukana ryabo ryabaye mu bwumvikane aho buri wese yagumanye ibimukwiriye.
Nyuma y’aya makuru, Teyana Taylor yagaragaye yibanda cyane ku kazi ke, akomeza umwuga we wo kuririmba no kuyobora ibigo by’ubucuruzi bye.
Kuri ubu, Taylor ari mu bagore bari gukomeza kwagura ibikorwa byabo mu mwidagaduro ndetse no mu bikorwa by’ubucuruzi.
Iman Shumpert na we ntasigaye inyuma, kuko nyuma yo gusezera kuri NBA, yagiye agaragara mu bikorwa by’imyidagaduro, aho yakinnye muri filime zitandukanye ndetse akanitabira amarushanwa yo kubyina.
Nubwo atakiri kumwe na Taylor, aracyafatwa nk’umubyeyi mwiza ku bana be ndetse akomeza kugirana umubano mwiza na Taylor mu rwego rwo kwita ku bana babo.
Nubwo gutandukana kw’abakundanye igihe kinini ari ikintu kigora benshi, inkuru ya Iman Shumpert na Teyana Taylor igaragaza ko bishoboka gutandukana mu bwumvikane nta rwango cyangwa ibibazo bikomeye.
Uyu mugabo n’uyu mugore bakomeje kwita ku bana babo no kububakira ahazaza heza nubwo batakiri kumwe.
Ni urugero rw’uko n’iyo urukundo rushira, ubupfura no kubahana bigomba gukomeza kugira ngo imibereho y’abana n’ababaye ababyeyi igire icyerekezo cyiza.
Itandukana ryabo ryabaye inkuru ikomeye mu itangazamakuru, ariko uburyo barikozemo bwagaragaje ko bishoboka gutandukana mu bwumvikane no kubaha uburenganzira bwa buri wese.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X