Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye guhabwa ubufasha n’ubujyanama bya nyuma bigenerwa umuntu uri hafi gupfa. 

Amakuru dukesha CNN avuga ko Rosalynn Carter yashyizwe ahantu hihariye mu rugo rwe ruherereye muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Jason Carter, umwuzukuru wa Rosalynn Carter yavuze ko uyu mukecuru umwanya munini ari kuwumarana n’umugabo we. 

Ati “We na Perezida Carter bari kumarana umwanya barikumwe ndetse n’umuryango wabo. Umuryango wa Cartel ukomeje gusaba kubaha umwanya wabo, ndetse urashimira cyane urukundo mukomeje kubereka.” 

Bivugwa ko Rosalynn Carter afite uburwayi bwo kwibagirwa buzwi nka dementia. 

Uyu mugore w’imyaka 96 ashyizwe muri iki cyiciro asangamo umugabo we, Perezida Carter w’imyaka 99 nawe wagishyizwemo muri Gashyantare mu 2023 nyuma yo kurwaragurika. 

Jimmy Carter yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981. 

Mu yandi makuru agezweho, Umucamanza yategetse ko Donald Trump yakwemezwa nk’uzaba ahagarariye ishyaka ry’aba-Republicains wemerewe kwiyamamaza mu matora y’ibanze y’Umukuru w’Igihugu muri leta ya Colorado mu rubanza rwari rwararegewe urukiko muri iyi Leta. 

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo itsinda ry’abo muri Leta ya Colorado, ryaregeye urukiko rivuga ko Donald Trump adakwiye kuhiyamamariza mu matora y’ibanze y’Umukuru w’Igihugu, kubera uruhare yagize mu myigaragambyo yabaye ku wa 6 Mutarama 2021, ikibasira Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Muri iyi myigaragambyo abayoboke ba Donald Trump wari umaze gutsindwa na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bahakanaga ibyayavuyemo, ndetse banaburizamo imirimo y’Inteko yari igiye kubyemeza bwa nyuma. 

Yasize abantu bane babuze ubuzima, abenshi barafungwa ndetse hangirika ibintu byinshi bifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari. 

Aba baturage bo muri iyi leta, bavuze ko uwarahiriye kurinda Itegeko Nshinga, atagomba kugaragara cyangwa kugira uruhare mu bikorwa nk’ibyo nk’uko biteganywa n’amategeko, bityo Trump adakwiye kongera guhabwa amahirwe yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu. 

Icyakora Umumacanza Wallace, yagaragaje ko itegeko rivuga ko umuntu uwo ari we wese wabaye cyangwa ufite inshingano muri leta, akagaragara mu bikorwa by’imyigaragambyo, adakwiye kongera kugira ibikorwa cyangwa imirimo ya leta ashingwa ariko abakuru b’ibihugu batarivugwamo bityo Trump na we adakwiye kugirwaho ingaruka na ryo. 

Gusa Umucamanza Wallace, yagaragaje ko Trump yagize uruhare muri iyi myigaragambyo bitewe n’imbwirwaruhame yagiye atanga, ndetse ko hari ingingo zitamurengera ariko bitatuma atiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu. 

Abaturage bo muri iyi leta bagaragaje ko batishimiye ibyatangajwe nk’umwanzuro w’urubanza ndetse ko biteguye gutanga ubujurire mu rukiko rwisumbuye muri Leta ya Colorado. 

Ibirego nk’iki byagiye bitangwa muri leta zitandukanye zirimo iya New Hampshire, Minnesota n’iya Michigan ariko hose bigenda biteshwa agaciro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *