Umuhanzi Safi Madiba uvuye muri Canada akigera i Kigali yavuze ko aje gushaka umukunzi mushya kuko kugeza ubu abaye mu buzima bwa wenyine.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 nibwo Safi Madiba yageze i Kigali  avuye muri Canada aho amaze imyaka ine atuye, akaba yemeje ko ari gushaka umukunzi kuko kugeza ubu abaye mu buzima bwa wenyine. 

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ariko nyuma bakaza gutandukana. 

Uyu muhanzi kuva yakwerekeza muri Canada yari atarataha mu Rwanda n’umunsi wa rimwe. 

Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe nibwo Safi Madiba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.  

Umunyamakuru yabajije Safi Madiba Kuri iyi ngingo, amubaza niba kugeza uyu munsi afite umukunzi, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Niyonizera Judith undi ati “Oya, no mu binzajye na we arimo!” 

Ku rundi ruhande ariko, umuhanzi Safi Madiba yavuze ko mu bitumye agaruka mu Rwanda, harimo gusura inshuti n’abavandimwe ndetse akaba yanakora ibikorwa bya muzika. 

Gusa ariko Sifa Madiba ntiyasobanuye neza niba gutaha yavuze ari ukuza gutura i Kigali bya burundu cyangwa azasubira muri Canada aho asanzwe atuye. 

Ku bijyanye no kuba yakorera igitaramo i Kigali, Safi Madiba yavuze ko agiye kubanza guhura n’abakunzi be bakaganira mu ijoro ryo ku wa 7 Ukuboza 2024, ibindi bikazamenyekana nyuma. 

Yavuze ko kandi mu bitumye ataha harimo n’ibiganiro na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda Urban Boys. 

Kuva yakwerekeza muri Canada, Safi Madiba yakoze indirimbo zakunzwe nka “I love you”, “Sound” na Siwezi aheruka gushyira hanze. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Ushobora gukurikirana amakuru yose y’Ibyamamare agezweho ako kanya unyuze hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *