Umuhanzi Ezra Kwizera abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize uburwayi.
Ezra Kwizera yagize ati “Dufite amashimwe ku mwanya Imana yaduhaye wo kubana nawe mubyeyi, ruhukira mu maboko yayo twe tuzagukumbura mubyeyi mwiza.”
Mu kiganiro na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Ezra Kwizera yavuze ko umubyeyi we wari utuye ku Kimironko, yafashwe n’uburwayi butunguranye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, agahita ajya muri ’coma’ kugeza ubwo yitabye Imana.
Abahanzi barimo The Ben, Ally Soudy, Alpha Rwirangira, Frank Joe n’abandi benshi bahise baha ubutumwa bw’ihumure Ezra Kwizera.
Ezra Kwizera ni umuhanzi wanashinze studio studio yitwa ‘Narrow Roard Records’ yafashije abahanzi benshi mu myaka yo hambere.
Uyu mugabo watangiye umuziki mu 1998, aherutse gutangaza ko ageze kure imirimo yo gukora kuri album ye ya gatanu yise ‘Waka waka’.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.